MUSANZE: Abatuye Santere ya Kabaya baratabaza kubera inzoga z’inkorano, zikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi no guteza umutekano muke kandi ugerageje kuvuga uzikora agakorerwa urugomo bikomeye.
Mu bibazo bagaragaza biterwa n’izo nzoga zikorwa n’uwitwa Gasore Sylvestre wiyise Sultan Makenga, birimo ko uwazinyoye agaragaza imyitwarire idakwiye irimo urugomo, gucika intege akarara aho abonye, ubujura no gusanga abazinywa birirwa biruka ku misozi batagira ikindi bakora kizwi.
Izo nzoga ziswe Makuruca na Rukera ngo ntawushobora kumenya ibyo ikozwemo kuko ikorwa mu ibanga rikomeye cyane. Ikaba itandukanye n’urundi rwagwa rw’ibitoki n’amasaka kuko aho zengerwa utahasanga ibitoki cyangwa imitobe yaguzwe ndetse zikaba zigira n’ubukana buruta ubw’izo zisanzwe.
Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Muko na Muhoza izo nzoga zigaragaramo, basaba inzego bireba kuzihashya kuko zikomeje kwangiza abazinywa ndetse n’ugerageje kuzivugaho nabi agahigwa na nyirazo afatanyije n’abo aha akazi.
Ni abaturage batifuje ko amazina yabo agaragazwa kubera gutinya kubuzwa umutekano n’abafite inyungu muri izo nzoga.
Umwe muri bo, yagize ati” Gasore arenga cyane kuko inzoga batangira kuzitwara mu rukerera bakoresheje amagare abandi bazikorera ku mitwe bikagera nka saa yine bagitunda.”
Akomeza avuga ko “Ni inzoga mbi zikomeje kutwangiririza urubyiruko kuko uwazinyoye aba nk’umusazi akishora mu rugomo. Turifuza ko badufasha bigahagarikwa kuko nta terambere twageraho dufite abasinzi gutya.”
Undi yagize ati” Nta muntu umuvugaho kuko yaguhiga ukimuka, avuga ko aziranye n’abakomeye ku buryo ntamuntu wamumenera inzoga. Turifuza ko zahagarikwa bakareka kuzenga kuko utamenya ibyo zenzwemo kandi zirasindisha cyane, zigateza urugomo.”
UMUSEKE wavuganye na Gasore ushinjwa kwangiza ubuzima bw’abaturage binyuze muri izo nzoga, ahakana yivuye inyuma kuzikora.
Yagize ati” Njyewe ntabwo mbikora wabibaza ababikoraga barabameneye muri iyi minsi.”
Izi nzoga bivugwa ko zikorerwa mu Mirenge ya Muhoza na Muko yo mu Karere ka Musanze kuvumbura aho zikorerwa ntibyoroha kuko abazikora bakunze kwimura ibirindiro bagamije kuyobya uburari.
Ubuyobozi bwo busaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo zikumirwe, ngo bari bazi ko Gasore atagikora izo nzoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, yagize ati” Uwo mugabo njye ntabwo muzi isura gusa hari aho yengeraga ku Kabaya tubimenye twarahageze turazihasanga turazimena yaragiye.”
Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier we yagize ati” Izo nzoga z’inkorana iyo tumenye aho ziri dukorana n’izindi nzego z’umutekano tukazimena ndetse n’ababikora tubaca amande.”
Yongeyeho ko “Turasaba abaturage kujya baduha amakuru y’aho bazikeka kugira ngo tuzikumire zitarateza ingaruka ku buzima bw’abantu.”
Iyo urebye ikibazo cy’izi nzoga, usanga imbaraga zishyirwa mu kukirwanya zidahuye n’ibibazo giteje ariho abaturage bashingira bakeka ko haba hari bamwe mu bakomeye bafitemo akaboko.
Ku isonga hatungwa urutoki DASSO, Polisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze bahishira Gasore na bagenzi be.
Ibyo byose byiyongera ku kuba nta mategeko ahamye ahana abakora inzoga z’inkorano ahubwo bagahanishwa amabwiriza aho bacibwa amande y’ibihumbi 100 byakabya bakajyanwa kugororwa muri transit.
Ibi bihano ngo ni nk’agatonyanga mu nyanja kuko hari abasobora kunguka arenga ibihumbi 200 buri uko benze, bikabafasha kwihisha no gutanga ruswa bavugwaho.
Minisiteri y’Ubuzima ishishikariza abantu kwirinda kunywa inzoga zirengeje urugero kubera ingaruka mbi zigira ku buzima zirimo ibibazo byo ku mubiri no mu mutwe ariko izitujuje ubuziranenge zo zishobora no kwica.
JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Musanze