Zikama Tresor yahishuye imvano yo kuririmbira Imana-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuramyi Tresor Zigama wishimiwe mu ndirimbo aherutse gusohora
Umuramyi Zikama Tresor uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ni Muzima’ yahishuye ko inganzo yo kuririmbira Imana yayikomoye ku babyeyi be b’abashumba bamusabye kuzabakorera mu ngata.
Umuramyi Tresor Zigama wishimiwe mu ndirimbo aherutse gusohora

 

Tresor Zikama ni umwe mu bahanzi bagaragaza ejo heza mu muziki wo guhimbaza Imana mu Rwanda binyuze mu ndirimbo nziza amaze gukora.
Yabwiye UMUSEKE ko ajya gutangira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yakomoye inganzo ku babyeyi be b’abashumba, aho ngo na bo cyera bakoraga umuziki uhimbaza Imana mu buryo bwabo.
Avuga ko mbere y’uko atangira kuririmba, yahoraga asengana n’ababyeyi be mu rugo, bukeye baza kumenya ko afite impano yo kuririmba, bamubwira ko nayo akwiye kuyikoresha, ahera uko ajya mu nzu itunganya umuziki akorana indirimbo na Musabwa bise ‘Niwe Kristo’.
Yagize ati ” Nibwo batangive kumbwira ko impano yanjye yo kuririmba ko ngomba nayo gutangira kuyikoresha ku mugaragaro.”
Mu mwaka wa 2021 nibwo Zikama yatangiye gushyira hanze indirimbo harimo iyitwa “Niwe Kristo” anakora iyitwa “Kubaha Imana” na “Ni muzima” aherutse gushyira hanze.
Uyu muhanzi atangaza ko agiye gukomeza gushyira hanze izindi ndirimbo mu rwego rwo kwagura ubutumwa Imana yamuhaye.
Kanda hano urebe indirimbo ‘Ni muzima’ ya Trezor Zikama.
MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW