Rutahizamu w’ikipe y’Ingabo ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma, yafunguye konti ye y’ibitego ku mukino wa Marine FC.
Kuri uyu wa Gatatu Saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium, habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe ebyiri z’Ingabo.
Ni umukino ikipe ya APR FC, yashimishije abakunzi ba yo kuko yatsinze Marine FC ibitego 3-1.
Ibi bitego byose by’ikipe y’Ingabo, byatsinzwe na rutahizamu Victor Mbaoma wahise anatahana umupira.
N’ubwo iyi kipe yatsinze, ariko abakunzi ba yo batashye banyuzwe bitewe n’imikinire y’iyi kipe itandukanye n’iyari imaze iminsi.
Igitego kimwe rukumbi cya Marine FC, cyatsinzwe na rutahizamu Mbonyumwami Thaiba.
Abakunzi ba APR FC, baganiriye na UMUSEKE, bavuze ko bongeye kubona ikipe iboza amaso nyuma y’imyaka 11 batabona abanyamahanga mu kipe ya bo.
Umwe ati “Erega tujye twemera ko hari ibyo Abanyarwanda tudashoboye. Rwose kongera kubona abanyamahanga mu kipe yacu, njye byaranshimishije.”
Undi ati “Ntakubeshye ntashye nogeje amaso yanjye. Ntahanye ibyishimo rwose. Ikipe yacu iraduha icyizere pe.”
- Advertisement -
Aba bakomeje bavuga ko n’ubwo ku rwego mpuzamahanga bitabita bigenda neza, ariko byibura bizaba ari amahirwe make ariko ikipe yo ikomeye.
Iyi kipe y’Ingabo yaguze abanyamahanga barimo Nshimirimana Ismaël Pichu, Taddeo Lwanga, Apam, Shiboub Ali Abdelrahman, Victor Mbaoma, Pavelh Ndzila n’abandi barimo Ndikumana Danny.
UMUSEKE.RW