Abagaburiye urubyiruko rwitabiriye  Youth Connect bagiye gukurikiranwa

Urubyiruko rwitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 Youth Connect ibayeho, rwarwaye mu nda  nyuma yo kurya amafunguro bivugwa ko yari atunganyije nabi, umukuru w’Igihugu asaba ko ababigizemo uruhare  bakurikiranwa.

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, ubwo hizihizwaga imyaka 10 Youth Connect ibayeho, urubyiruko rwahuriye mu nyubako ya ‘INtare Conference Arena’ rwishimira ibyo rwagezeho.

Nyuma y’ibyo birori by’akataraboneka, hakurikiyeho gufata amafunguro  ariko aza kubagwa nabi ahanini bitewe n’uko adateguwe neza nkuko amakuru UMUSEKE wamenye abivuga.

Umwe mu bitabiriye ibyo birori yabwiye UMUSEKE ko bari bagaburiwe amafunguro agizwe n’umuceri n’ibishyimbo n’ifiriti.

Ati “Wumvaga birimo impumuro itari nziza. Harwaye abana benshi nanjye mu nda harandiye.”

Uyu yirinze kudutangariza  Hoteli yaba yaratanze amafunguro cyakora avuga ko atari ateguye mu buryo bwiza.

Ubwo kuri uyu kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 25 Kanama 2023, mu karere  ka Burera hasozwa Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 , Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yabanje kubaza abaryitabiriye niba barafashwe neza, anakomoza ku bitabiriye Youth Connect baguwe nabi n’amafunguro.

Yagize ati “Ejo bundi numvise ko duhura muri Youth Connect , bagaburiye abari bahari, umubare munini w’abari bahari wararwaye.[…], Ibyo bibaho bite, Minisitiri w’Urubyiruko, bibaho bite mu Rwanda rwacu rushaka gukora ibintu binoze.Abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?”

ISESENGURA

- Advertisement -

Minisitiri w’urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima, yasubije ko amakuru y’urwo rubyiruko rwarwaye yayayamenye ati “Twamenye yuko urubyiruko rwinshi rwarwaye, twabikurikiranye, ni amakosa,ntibyari bikwiye kuva bitegurwa , hakabaye hari ibikurikizwa, harebwa yuko nta bifite ikibazo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyakozwe bitari bikwiye avuga ko abantu bagakwiye kugira umuco wo gukora ikintu kigakorwa neza, asaba ko abakoze amakosa babihanirwa.

Ati “Abo bantu babikoze kuko ntabwo ari bwo bwa mbere, ndashaka ko bakurikiranwa , bahanwa kuko bagaburiye abantu ibintu nk’ibyo.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW