Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kanama 2023,Ikigo GoodWell Investments cyahaye ikigo kigura imbuto n’imboga kikabijyana mu mahanga ,Souk Farms Ltd, inkunga ya miliyoni 150 z’ama Euro, hafi miliyari 200frw.
Goodwell yatanze inkunga binyuze muri gahunda ya uMunthu II igamije guteza imbere abakora ubucuruzi muri Afurika mu bijyanye n’uburezi, ibiribwa , urwego rw’ingendo (Transport) , Ingufu (energy) ndetse n’abakora ubucuruzi bukorewe kuri kuri telephone (mobile payment and savings products.)
SOUK Farms yahawe iyi nkunga kugira ngo ibashe kwagura ibikorwa ari nako abakora umwuga w’ubuhinzi bibagirira inyungu ndetse ibikorwa birushaho kwegera abahinzi bo hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru ari nawe washinze SOUK Farms, Seun Rasheed avuga ko iyi nkunga itabazagirira akamaro gusa ko ahubwo izakagirira n’abandi banyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Ubufatanye bwacu na Goodwell ntibizagirira akamaro kuri twe gusa ahubwo n’abandi bahinzi ndetse n’abandi baturage muri rusange dukorana, dukomeza kuzana ibisubizo bibyara inyungu no gutanga akazi , ari nako twigisha urubyiruko rw’abagore n’abakobwa.”
Umuyobozi ushinzwe imari muri Goodwell Investments, Judith Ngonyo, avuga ko “Bishimiye kubona SOUK Farms ifite intumbero nziza yo guteza imbere umusaruro w’ ubuhinzi.”
Yongeraho ko “Dutewe ishema no gutera inkunga iki kigo no zindi gahunda uko ubucuruzi bwabo buzagenda burushaho gutera imbere “.Hamwe na Investiment , dushimishijwe no kuza mu Rwanda , no kugeza ibikorwa bya Goodwel mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”
SOUK Farms yagize uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu no kongerera ubushobozi abari mu buhinzi buciriritse.Ikorana n’abahinzi 1200 bava mu bice bitandukanye by’igihugu.
SOUK Farms kuva yashingwa mu mwaka wa 2019, imaze kuziba icyuho kinini mu bijyanye n’ubuhinzi ikorana n’abahinzi mu kohereza mu mahanga umusaruro mwiza w’imbuto n’inmboga biva ku isoko ry’uRwanda
- Advertisement -
Kugeza ubu abari muri iki kigo 71% ni abagore ,bijyana na gahunda ya leta yo kwimakaza ihame ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore
Ni mu gihe Goodwell Investments ari sosiyete igamije kuzamura abari mu nzego zitanga ibicuruzwa na serivisi by’ibanze ku baturage b’amikoro macye bo muri Afurika no mu Buhinde. Imaze imyaka 15 ikorera mu bihugu bya Kenya, Nigeria, South Africa no mu buhinde.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW