Abasigajwe inyuma n’amateka basaba kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo (VIDEO)

Abahagarariye abasigajwe inyuma n’amateka, bavuga ko icyiciro cyabo cyasigaye inyuma mu iterambere, bagasaba ko bashyirwa mu myanya ifatirwamo ibyemezo kugira ngo babashe guhindura imyumvire ya bene wabo.

Bavakure Vincent Umuyobozi Nshingwabikorwa wa COPORWA, ishyirahamwe riharanire uburenganzira bw’ababumbyi bo mu Rwanda, avuga ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabashyize mu cyiciro cy’abo amateka yasigaje inyuma, bikaba bikwiye kugira icyo bitanga hashingiwe kuri iryo zina, hakabaho icyo yita “positive action” bagahabwa amahirwe mu myanya y’akazi ipiganirwa.

Bavakurera avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na COPORWA mu turere 9 tw’igihugu, bwasanze abasigajwe inyuma n’amateka 86% badafite ubutaka, 14% babufite, ngoubwo bafite ni ubutaka butoya butagera kuri Hegitari kuri buri muryango.

Avuga ko aba bantu ngo batungwaga no guhiga no gusoroma cyangwa bakibera ibwami no mu Batware, icyo gihe ngo uwabapfaga agasoni yabahaga ubutaka butoya, kuko batamenyereye guhinga ntibabihe agaciro.

Ati “Abagiye baba mu mashyamba baje kwisanga haje gahunda yo kuyarengera, no kurengera inyamaswa, bisanze bagomba kuyavamo, baza bisanga mu muryango nyarwanda badafite aho kuba, ni bo babaga mu nzu za kiramujyanye, ariko turashimira Leta y’Ubumwe ko hari abo yagiye yubakira.”

IKIGANIRO KIRAMBUYE

Ikindi kibazo ngo ni icyo kuba batiga. Abenshi muri bo ntibiga kuko ngo ubushakashatsi bugaragaza ko bose hamwe mu gihugu ari 36,000 mu bushakashatsi bwakozwe na COPORWA, basanze abarenga 56% batarageze mu ishuri.

Hari n’ikindi kibazo gihari cyo gutera abana b’abakobwa inda bari munsi y’imyaka 20, kandi ngo bituruka ku bukneye.

- Advertisement -

Ntirenganya Elisee wabashije kuba Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, avuga ko we na bagenzi be 3 ari bo bageze kuri uru rwego, mu bana barihiwe ishuri bo mu muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka bize Kaminuza.

Bose hamwe ngo barangije Kaminuza bagera kuri 70, ariko abenshi ngo bicaye iwabo.

Basaba Leta kubaha imyanya ifatirwamo ibyemezo mu buyobozi bakabasha guhindura imyumvire ya benewabo mu buryo bworoshye.

UMUSEKE.RW