Abitabiriye igitaramo “I Nyanza Twataramye” basabwe gukora cyane

Abantu baturutse imihanda yose baje mu gitaramo “I Nyanza Twataramye” aho basabwe gukora cyane.

Umuhanzi Jules Sentore yasusurukije abitabiriye igitaramo “I Nyanza Twataramye”

Buri mwaka akarere ka Nyanza gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako bategura igitaramo ndangamuco cyitwa “I Nyanza Twataramye”.

Mu ijoro ryo ku wa 04 Kanama 2023 nibwo abatuye i Nyanza no hanze yako karere bitabiriye icyo gitaramo bataramirwa mu mbyino nyarwanda, indirimbo gakondo, umwiyereko w’inyambo n’ibindi.

Mu bahanzi basusurikije abanyenyanza harimo Nzayisenga Sophia, Jules Sentore, Anick wanahimbye indirimbo yise “I Nyanza Twataramye” n’abandi.

Umuhanzi Nzayisenga Sophia ukirigita intanga akanavuka i Nyanza yataramye

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko iki gitaramo kiba kigamije gusigasira umuco.

Yagize ati “I Nyanza nk’uko musanzwe mubizi ni ku gicumbi cy’umuco, uyu rero uba ari umwanya mwiza wo gusigasira umuco tunawukumbuza abakuru tukanawigisha abato.”

Iki gitaramo kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abo mu tundi turere nka Muhanga, Kamonyi n’abandi umushyitsi mukuru yari guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice.

Guverineri Kayitesi yavuze ko abitabiriye kiriya gitaramo bakwiye gukora cyane.

Yagize ati “Ubu turishimira ibyagezweho tuganura, murasabwa rero gukora cyane kugirango umwaka utaha nabwo tuzabe turi mu byishimo birenze aha.”

- Advertisement -

Ni ku nshuro ya IX iki gitaramo “I Nyanza Twataramye” kibayeho aho kimaze kumenyekana.

Guverineri Kayitesi yasabye abitabiriye igitaramo gukomeza gukora cyane
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko bakora igitaramo bagamije gusigasira umuco

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza