Afurika ni igihangange, ntabwo mukeneye guhora mwibutswa – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Abanyafurika ari ibihangange, badakeneye guhora babyibutswa ndetse ko bafite byose kugira ngo impano zabo zigaragare.

Perezida Kagame yibukije ko Abanyafurika ari ibihangange, badakeneye guhora babyibutswa kandi bafite ibintu byose byatuma bakora ibintu bitandukanye

Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 13 Kanama 2023, ubwo yatangiza Iserukiramuco “Giants of Africa”

Ni iserukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball, ryahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Perezida kagame mu butumwa yageneye abitabiriye iryo serukiramuco, yavuze ko abanyafurika bakwiye kwiyumvamo ubuhangage bidasabye kubibutsa, ndetse ko bafite impano yo gukora byinshi bitandukanye.

Yagize ati “Afurika ni igihangange, Abanyafurika ni ibihangange ariko mu by’ukuri, igihe kirageze ntabwo mukeneye guhora mwibutswa, mugomba kubimenya, mukabyakira kandi tukaba ibihangange turi byo kandi tugomba kuba.”

Akomeza agira ati “Iki gitekerezo cyo kuzana Abanyafurika hamwe, cyaba cyateguwe cyangwa cyatewe inkunga nande, ni uko turi inyuma y’abandi bose muri byose na siporo irimo. Kandi dufite byose.

Masai Ujiri asuhuzanya na Perezida Paul Kagame

Dufite ibintu bitandukanye byatuma tujya imbere y’abandi. Dufite abantu, dufite ibintu, dufite impano Kandi abaturage bacu bafite ubwenge nk’undi muntu uwo ariwe wese.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko abanyafurika ari abavandimwe buri umwe akwiye gufasha mugenzi we.

Ati “Abanyafurika turi abavandimwe. Turi ba bashiki na barumuna. Buri umwe ni mugenzi wundi.”

- Advertisement -

Perezida Kagame avuga ko abanyafurika batagomba kuba ibihangange muri siporo gusa ko ahubwo bagomba kubiba no mu bindi.

Giants of Africa ni umushinga ugamije gukoresha Basketball mu guha abana ba Africa uburezi no gutuma bazibeshaho neza mu gihe kizaza.

Masai Ujiri ukomoka muri Nigeria na bagenzi be baje mu Rwanda bavuye muri Kenya aho naho bakoze ibikorwa byo kwigisha abana Basketball no gufungura bimwe mu bikorwa remezo nk’ibibuga bishya bya Basketball muri gahunda y’uyu mushinga.

Ibikorwa bya Giants of Africa bigamije gufasha abana ba Africa kwiga no kuzibeshaho biciye muri Basketball bikorerwa ubu mu gihugu cya Nigeria, Kenya, Ghana n’u Rwanda aho bita ku bana ibihunbi 40  bafite inzozi n’impano ya Basketball n’iterambere riciye mu burezi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW