Amabandi yahanuye indege ya gisirikare muri Nigeria

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Indege ya gisirikare muri Nigeria yarashwe n'amabandi

Indege yari itwaye abatabazi bagiye kugoboka abasirikare bakomerekeye mu gitero, yarashweho igeze muri Leta ya Niger mu gihugu cya Nigeria, bikavugwa ko abayirashe ari amabandi.

Indege ya gisirikare muri Nigeria yarashwe n’amabandi

Abasirikare bagerenga 10 muri kariya gace bivugwa ko baguye mu gico batezwemo n’abantu bataramenyekana, gusa ni mu gace bamaze iminsi bahanganyemo n’imitwe yitwaje intwaro.

Umwe mu basirikare utavuze izina yabwiye AFP abasirikare 26 ba Nigeria bishwe abanda 8 barakomereka mu gitero cyabaye ku Cyumweru.

BBC ivuga ko ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko abasirikare 13 ari bo bapfuye muri kiriya gico batezwe.

Ibiro Ntaramakuru, AFP bivuga ko indege ya kajugujugu yarashwe yari itwaye abasirikare 11 mu baguye mu gitero n’inkomere 8.

Umuvugizi w’igisirikare kirwanira mu kirere muri Nigeria, yavuze ko ubutabazi bukomeje ndetse hatangiye iperereza.

Edward Gabkwet  ati “Indege yahagurutse ku ishuri ribanza rya Zungeru, iri mu nzira igana Kaduna, yaje kugaragara yarasiwe ahitwa Chukuba, muri Leta ya Niger.”

Amabandi akomeje kuyogoza intara zo hagati no mu majyaruguru ashyira uburengerazuba muri Nigeria, akenshi bashimuta abantu bagasaba ingurane y’amafaranga, cyangwa bagakora ubujura busanzwe, ndetse bamaze igihe bica abantu.

BBC

- Advertisement -

UMUSEKE.RW