Amajyepfo: Hegitari 2000 zapfaga ubusa zigiye kubyazwa umusaruro

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko bugiye kongera Ubuso buhingwa bukava kuri Hegitari 283000 bukagera kuri hegitari 285,000.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ashyikiriza Telefoni abafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano

 

Uyu muhigo Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwagifashe kuri uyu wa gatatu Taliki ya 09 Kanama 2023 ubwo hatangwaga Amatelefoni yo mu bwoko bwa Smart azafasha abafite ubuhinzi mu nshingano kugera kuri uyu muhigo.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga mu  kongera ubuso 2000 budahingwa kugeza ubu, bwahereye  mu Karere ka Kamonyi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kuzamura ubuso budahingwa kugira ngo bugirire akamaro abaturage.
Kayitesi avuga ko abafite ubuhinzi mu nshingano barimo abajyanama bu buhinzi, abamamaza buhinzi, abakozi ba Karere mu nzego zose bafite ubuhinzi mu nshingano bakwiriye kuva mu biro bagafasha abahinzi n’aborozi kubyaza umusaruro ubutaka budahinze no kongera umukamo ukiri hasi muri iyi Ntara y’Amajyepfo.
Yongeraho ko  umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi ikomeye  abanyarwanda batari bakeya  bakora, bityo ko abahawe amatelefoni bazajya bayifashisha mu kumenya ibibazo abahinzi n’aborozi bafite.
Avuga ko ubutaka buto bugomba kuvamo  ibihaza abaturage kandi abashinzwe ubuhinzi bakabasobanurira uburyo bwo guhinga hakoreshejwe ifumbire mva ruganda harimo n’imborera.
Yagize ati “Tuve mu buhinzi gakondo duhuze ubutaka.”
Guverineri Kayitesi avuga ko  bitashoboka  gutunga abaturage bashonje, avuga ko imbaraga n’ubushake babifite.
Guverineri Kayitesi Alice ashyikiriza Uwineza Zamu Zamu Telefoni igezweho

 

Uwineza Zamu Zamu umwe bakozi b’Umurenge wa Gacurabwenge, avuga ko mu bibazo bakira ibyinshi biba bishingiye ku bibazo by’abahinzi, akavuga ko hari ubwo  amasibo, Umudugudu,  Akagari bananirwa kubikemura bigakemuka ari uko Inzego z’Umurenge zibimenye.
Ati “Abahinzi bakunze kugaragaza ko imbuto n’ifumbire bitinda kubageraho.”
Uwineza avuga kandi ko hari nubwo bavuga ko imbuto y’imyumbati yabambye bigatuma inzego zibishinzwe zishyiramo imbaraga.
Umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Kayenzi, Ndayisaba Evariste avuga ko  nta Telefoni zigezweho bamwe bagiraga, kuko izi bahawe bazajya bazifashisha gutanga amakuru ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse bagafata n’amafoto y’aho ikibazo kiri.
Ati “Tuzajya tujya inama na bagenzi bacu bafite ubuhinzi mu nshingano kugira ngo dushakirehamwe igisubizo kiboneye abahinzi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Nahayo Sylyvere yavuze ko guha Telefoni aba bakozi ari uburyo bwo kunoza imikorere, kuko amakuru mbere agiye gutandukana nuko azatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Smart Phone.
Abafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano bahawe Telefoni zigezweho ni 519 mu gihe biteganyijwe ko mu Ntara y’Amajyepfo zizahabwa abagera ku 5660.
Aba bakozi biyemeje kongera ubuso bukava ku 283000 bukagera ku 285000.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW / Amajyepfo