Amamiliyoni ya Jenerali Bunyoni yafatiriwe

Banki Nkuru y’u Burundi yatanze itegeko ko nta wemerewe kongera kubika no kubikuza za miliyoni z’amafaranga ari kuri Konti za Jenerali Alain Guillaume Bunyoni, uri gukorera uburoko muri Gereza nkuru ya Gitega.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi abisabye kugira ngo batunganye neza dosiye ya Jenerali Bunyoni.
Ku wa 22 Nyakanga 2023, Dieudonné Murengerantwari, umukuru wa Banki nkuru y’u Burundi yahaye gasopo amabanki n’amashyirahamwe yo kubitsa no kuguriza ko uzarenga ku ngingo yafashwe azikorera inkono ishyushye.
Yategetse amabanki yose n’ibigo by’imari kutongera kwemera ko hari ikintu na kimwe gikorwa kuri konti za Bunyoni cyane cyane ibijyanye no kubikuza.
Konti za Bunyoni zafatiriwe ni izo mu mafaranga y’amarundi ndetse n’amanyamahanga ziri imbere mu Burundi.
Abegereye iyo dosiye bavuga ko abategetsi bazi neza ko hari konti Bunyoni yandikishije ku bandi bantu, ikigiye gukurikira akaba ari ukubashaka umwe kuri umwe.
Ntihazwi neza ingano y’amafaranga ahishe kuri izo konti gusa amakuru yemeza ko ari menshi cyane aho bivugwa ko yakomotse mu kunyereza umutungo no muri sosiyete za Bunyoni zicukura amabuye y’agaciro muri RD Congo.
Gen Bunyoni yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2020 kugeza muri Nzeri 2022 ubu ari muri Gereza Nkuru ya Gitega aho afungiwe.
Akurikiranyweho gutunga intwaro adafitiye uburenganzira, gutuka Umukuru w’Igihugu, guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo w’igihugu no kwiha inyungu z’akazi zitemewe n’amategeko.
Ku wa 21 Mata 2023, nibwo yafatiwe ahitwa Nyamuzi, mu gace kitwa Mubone muri Komine ya Kabezi, mu Ntara ya Bujumbura aho yari yihishe inzego z’umutekano zamuhigaga hasi hejuru.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW