Arifuza ubufasha bwo kuvuza umwana ufite ubumuga n’imirire mibi

Umubyeyi w’i Mayange mu Karere ka Bugesera arasaba abafite umutima utabara kumutera inkunga kugira ngo abashe kuvuza umwana we w’umuhungu, Nderabakura Pacifique, wafashwe n’ubumuga bw’ingingo akaba afite n’ikibazo cy’imirire mibi.
Nderabakura yafashwe n’ubu bumuga afite imyaka 3 ubu afite imyaka 19. Hamwe n’ababyeyi be batuye mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera.
Arya ari uko bamutamitse, akicara ari uko abifashijwemo kuko we atabasha kwiyegura. Iyo ashaka kugenda akurura ikibuno, ariko na bwo akagenda akanya gato.
Iyo hari icyo akeneye abivuga yifashishije amarenga, urugero nk’iyo akeneye kwituma, batindiganya gatoya akabirangiriza aho ari.
Nyina witwa Nyiramana Alice avuga ko yagerageje kumuvuza, ariko ko ubushobozi bwaje gushira nyamara yari ageze igihe kubasha guhaguruka bishoboka
Nyiramana avuga ko uwo bashakanye yamutanye abo bana batanu,ubu acumbitse ku mugiraneza wamutije aho arambika umusaya iminsi yicume.
Bahereye ku kigo nderabuzima, babohereza ku bitaro bya ADEPR Nyamata bakajya bagorora ingingo ngo barebe ko amaguru yagororoka.
Abaganga bo muri ibyo bitaro ngo baje kumubwira ko byatwara igihe kirekire bamusaba kumusubiza mu rugo yazabona ubushobozi bakamwohereza guca mu cyuma i Kigali.
Uyu mwana usibye ubu burwayi yaje guhura n’ikibazo cy’imiririre mibi kubera ko umubyeyi we nta bushobozi bwo kugaburira abana batanu yatanywe n’umugabo.
Nyiramana yifuza ko abagiraneza bafasha uyu mwana akabasha kugenda ndetse no kurya ibiryo nk’ibyo n’abandi barya.
Ati “Amasabune yo kumumesera na yo araduhenda kuko atabasha kwijyana mu bwiherero, kandi rwose nta bushobozi.”
Avuga kandi ko aramutse abonye igikoma cyo kujya ashyiramo ibifasha umwana we kurwanya imirire mibi ahabwa n’Ikigo Nderabuzima cya Mayange byaba akarusho.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Mukantwari Berthilde yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo atari akizi kuko aje vuba mu nshingano.
Yagize ati ” Nje mu nshingano vuba ariko tugiye kumugeraho turebe neza ibyo tugomba kumufasha.”
Kugorwa no kurera uyu mwana ngo bituma batabasha kwegeranya amafaranga ngo byibura babashe gukodesha aho kuba.
Umugiraneza wifuza guha ubufasha uyu muryango ubutumwa yabunyuza kuri numero 0781274392 ibaruye kuri Alice Nyiramana
Usibye ubumuga bw’ingingo, ku myaka 19 afite n’imirire mibi
Nyiramana avuga ko umwana we abonye ubuvuzi yagira ubuzima bwiza
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera