Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Rwamiko na Mataba yo mu turere rwa Gicumbi na Gakenke, barashinja abayobozi b’imidugudu kubaka ruswa.
Mu buhamya bahaye umunyamakuru wa Radio/TV1 bahamya ko hari ubwo abagabo basabwa gutanga ruswa kugira ngo batarara irondo.
Umwe wo muri Gicumbi yagize ati”Ba Mudugudu rero nibabe abaturage nk’abandi kuko baratuzengereje. Umugabo ngo yasibye kurara irondo bibiri (avuga amafaranga 2000frw) bikaba birirenze, uyu munsi ngo bitanu (5000frw) bikaba birirenze.”
Undi nawe ati” Turashinja abayobozi bo hasi bitwa ngo ni Miudugudu, nibo batuzengereje. Basigaye babakubitira no mu kabari.”
Abo muri Gakenke mu Murenge wa Mataba mu midugudu igize Akagari ka Nyundo, nabo bavuga ko ba ‘Mudugudu’ babaka ruswa.
Umwe ati “Kugira ngo uzabone Girinka ni ukuba wifite. Ni 40000frw cyangwa 50000frw. Ni komite y’umudugudu yose.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko iki kibazo agiye kugihagurukira.
Ati “Intambwe ya mbere ni ukuvugana n’abayobozi ububi bwa ruswa, nkanabibutsa nabo ubwabo ko aho bayoboye batagomba kuyihanganira. Muri gahunda mfite yo kwegera abaturage, nkabibutsa ko serivisi ari uburenganzira bwabo, batemerewe gutanga ruswa ku burenganzira bwabo. “
Abaturage bo bavuga ko hari ubwo bimwa serivisi kubera ko baba basabwa gutanga ruswa.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW