Baganiriye n’ijuru ! Josh Ishimwe yakoze igitaramo cy’amateka -AMAFOTO

Ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 muri Camp Kigali, Josh Ishimwe yahakoreye igitaramo cy’amateka yaririmbiyemo abakunzi be afatanyije na Korali zikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Josh Ishimwe yatanze ibyishimo mu gitaramo cye cya mbere

 

Ni igitaramo mbonekarimwe cyahuje abo mu madini n’amatorero atandukanye, Abasaseridoti n’Abapasiteri bafatanyije gusingiza Nyagasani, abato n’abakuze baranezerwa bivuye ku ndiba y’umutima.
Iki gitaramo cyari gifite umwihariko udasanzwe, hari bamwe mu badaheruka mu nsengero babwiye UMUSEKE ko batari gucikwa kuko uyu musore ari impano ya Nyagasani!.
Eric Shaba ni we wayoboye iki gitaramo cyatangiye hakiri kare. Ku ikubitiro Alarm Ministries bashyize mu mwuka abantu bari buzuye baje gushyigikira Josh Ishimwe ukunzwe n’ingeri zose.
Korali Christus Reignat yo muri Kiliziya Gatolika mu murya mwiza, amajwi azira amakaraza, mu ndirimbo zikirijwe na bose, bakuriwe ingofero, bamenyesha ko mu Ugushyingo 2023 na bo bafite igitaramo cy’imbaturamugabo.
Umuhanzi mukuru Josh Ishimwe ni we wari utahiwe ku rubyiniro. Umurishyo umuha ikaze wakomwe nta n’umwe uri mu byicaro bye, abantu bose bari bahagurutse barangamiye uwo musore ukiri muto wahuruje imbaga.
Yaserutse mu mwitero wa Kinyarwanda yinjirira mu ndirimbo “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” yitiriwe iki gitaramo, birumvikana yakiriwe n’abakunzi be bahimbaza Imana bya nyabyo.
Josh Ishimwe yanyuzagamo akamwenyura akaganira n’abakunzi be aho yavuze ati “Izi ni inzozi zanjye ziri gusohora. Icyubahiro n’icy’Umwana w’Imana, niwe wankoreye ibi byose.”
Yavuze ko nubwo akiri muto mu myaka ariko ashima Imana ko atabereye Mama we umupfapfa akaba arimo aba umugabo wizihiye Imana n’Igihugu.
Uyu muririmbyi watangiye umuziki mu 2020 bamwe bamubwira ko kuririmba gakondo ntaho byamugeza cyane ko byari ibintu bitamenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahinyuje abari bafite izo ntekerezo.
Abiganjemo urubyiruko bamufashije kuririmba indirimbo ze zakunzwe cyane ziganjemo izo muri Kiliziya Gatolika n’izo mu zindi nsengero. Bose bari mu bicu baganira n’Imana binyuze mu ndirimbo.
Ishimwe yacyeje abahanzi barimo Masamba Intore yise umubyeyi we, Papy Claver, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi n’abandi benshi baje kumutera ingabo mu bitugu.
Masamba Intore yakuriye ingofero Josh Ishimwe winjije injyana gakondo mu nsengero na Kiliziya
Umunyarwenya Bamenya usanzwe abarizwa mu idini ya Islam yari yabukereye, Josh Ishimwe yamwegereye baririmbana imwe mu ndirimbo yaguye benshi ku mutima.
Josh Ishimwe yibukije abantu ko igitaramo cye kidashingiye ku idini runaka, ati “Ntabwo turi hano tuvuga idini turavuga Imana ishobora byose. Icyubahiro n’icy’uwiteka.”
Yafashe akaruhuko asaba abakuru n’abato bari bakereye ibirori kudataha abasezeranya ko aribwo bagiye gutarama bigatinda.
Mu minota bahawe, Korali ICthus Gloria yo muri ADEPR Nyarugenge yatunguranye cyane mu ndirimbo ziri mu ndimi z’amahanga. Ni abahanga cyane ! bishimiwe ku rwego rwo hejuru.
Saa 20h35′, Ntarindwa Diogene uzwi cyane nka Atome cyangwa se Gasumuni mu isengesho rigufi, yaragije Imana umwigisha w’umunsi Pasiteri Désire Habyarimana wo muri ADEPR Gatenga, wavuze ko indirimbo za Josh Ishimwe zomora ibikomere.
Past Désire yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kwishimira ko bamenye amakuru ya Yesu Kristo ndetse bakamuha icyicaro mu mitima yabo.
Ati “Yesu ntabwo akiza ibyaha gusa ahubwo akiza n’umutima ukomeretse, numwizera ntazagutenguha.”
Saa 20:45, Josh Ishimwe yagarutse ku rubyiniro mu isura idasanzwe ati ” Reka ndate Imana Data, Reka mvuge ibigwi byayo, kandi nshimire ingabire y’ubuhanga n’ubwenge, muntu usumba ibyo yaremye biri mu ishusho ryayo.”
Club Himbaza yo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi bahawe ikaze maze umurishyo wo mu bashinagantahe n’abapfasoni ufata bugwate abitabiriye igitaramo, byari biryoshye kubabona babyinira Imana mu karanga k’u Burundi.
Biba biryoheye ijisho kwitegereza abakaraza b’ingoma z’i Burundi

 

Josh Ishimwe yagarutse ku rubyiniro yinikiza mu ndirimbo ‘Sinogenda ntashimye’ ifite amamuko mu gihugu cy’u Burundi maze ashimangira ko ibyo Uwiteka yamukoreye atabirenza ingohe.
Abitabiriye bose bati “Oya oya, oyaye Sinogenda ntashimye, wanzigamye kuva kera, Sinogenda ntashimye, gushika kuri uyu munsi, sinogenda ntashimye.”
Yaje kwakira Alexis Dusabe, umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’abandi bahanzi yashimiye ko bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki we.
Josh Ishimwe yageneye impano Mama we amushimira ko yamubereye intwari mu kumuha uburere no kumutoza kuba Umukristo uhamye.
Uyu muhanzi yashimiye by’umwihariko itangazamakuru ryamufashije kuva yinjira mu muziki kugera ku gitaramo nyirizina ndetse anasabira umugisha abje kumushyigikira bose.
Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka byari 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu ikurikira, ibihumbi 15 Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP n’ibihumbi 250 Frw ku meza y’abantu batanu.

Mwuka Wera yamanutse asanga abejeje imitima muri iki gitaramo
Igitaramo cya mbere cya Josh Ishimwe ntikizava mu mitima ya benshi
Josh Ishimwe yashimye Imana yamurinze kuba umupfapfa
Mama Josh Ishimwe yarambuye amaboko ahereza Imana icyubahiro ku bw’imirimo ikoresha umuhungu we
Baje gushyigikira uyu musore ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe

Abo mu idini ya Islam baje gushyigikira uyu musore w’umunyamugisha
Aline Gahongayire yafashijwe bidasanzwe
Umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe yanyuze abitabiriye igitaramo

Byari ibicika mu bisingizo bya Nyiribiremwa
Abiganjemo urubyiruko banyuzwe n’umurya w’injyana gakondo
Babyinnye biratinda, wari umunezero udacagase

Abo mu muryango we baje kumushyigikira
Warakoze kundera Gikristu, Josh Ishimwe yashimiye uwamwibarutse amusezeranya kuzaba umugabo uhamye
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW