Bigobotoye imyumvire yatsikamiraga umugore

RWAMAGANA: Bamwe mu bagore batuye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, barishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma yo kwigobotora imyumvire yavugaga ko badashoboye bikabatera ubwigunge n’ubukene bukabije.

Aba bagore bavuga ko ubuzima bushaririye burimo no kubura icyo bagaburira abana, bikabaviramo kurwaza bwaki, baciye ukubiri nabwo, nyuma y’amahugurwa y’umushinga Women for Women Rwanda.

Uyu mushinga wahereye ku bagore batishoboye kurusha abandi, bigishwa imyuga itandukanye, kubyaza ifaranga irindi, gusoma no kwandika no guha agaciro imirimo y’umugore.

Janviere Twicaranyenimana, ni umwe mu bahinduriwe ubuzima n’amahugurwa bahawe na Women for Women, avuga ko yari umugore wumvaga atakora ku mafaranga ngo ayabyaze inyungu, none ubu yaguze isambu n’amatungo.

Ati ” Ubu mfite ubutaka bwanjye niguriye kubera amasomo nahawe no gutecyereza naguze isambu y’ibihumbi 400 Frw, ubu nzi agaciro nk’umugore, ntabwo narinzi ko nakenyera nkaberwa.”

Mugenzi we witwa Mukayirwanda Geraldine, avuga ko inyigisho bahawe banamenye akamaro ko kuboneza urubyaro.

Ati “Umudamu muri twebwe ashobora kubyara yabiteguye kandi akabyara abo ashoboye kurera, twamenye agaciro, kwirinda amakimbirane n’uburyo dushobora kuyakemura biciye mu nzira y’amahoro.”

Avuga ko batasigaye inyuma mu bukungu kuko basobanukiwe gucunga neza umutungo w’urugo banihuriza mu matsinda abafasha kwizigama no kugurizanya.

Catherine Kampire Gashegu, Umuyobozi wa Porogaramu muri Women for Women Rwanda, avuga ko bifuza gufasha umugore kuba umunyembaraga hakavaho imyumvire y’uko umugore adashoboye.

- Advertisement -

Yavuze ko mu mezi 12 abagore 98 bigishijwe imyuga izabafasha kwihangira imirimo kugira ngo bashobore kwivana mu bukene bityo batere imbere n’imiryango yabo.

Ati ” Ndizera ko muzaduha ishema, ibyo mwize byose mugafasha n’abandi bakabyiga. Bakwigishije kuroba nawe uzigisha abandi.”

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi mu Karere ka Rwamagana, Ingabire Francoise, yasabye abasoje amahugurwa kubana neza no gufatanya n’abo bashakanye kuko aribwo bazagera ku iterambere rifatika.

Ati ” Ubwo mwamenye gukaraba mukaba mwaravuye mu rugo mukaba mucyeye, ubwo mwamenye kwizigama mu matsinda ntacyo mutazageraho ariko birasa ubushake no kubiharanira.”

Ingabire yabasabye gukorera ku mihigo mu matsinda no kugana ibigo by’imari bakabyaza umusaruro amahirwe abagore bahawe.

Muri ibi birori hanabaye umuhango wo gusezeranya mu buryo bwemewe n’amategeko imiryango itanu yabanaga bitemewe.

Umushinga Women for Women Rwanda ukorera mu turere twa Bugesera, Gasabo, Kayonza, Kicukiro, Muhanga, Nyaruguru na Rwamagana, bahindura ubuzima bw’abagore binyuze mu mahugurwa amara igihe cy’umwaka umwe.

Abasoje amahugurwa bahawe impamyabumenyi biyemeza kuba bandebereho
Aba bagore bahamya ko imyuga bigishijwe izabageza ku iterambere rirambye
Catherine Gashegu yasabye abagore b’i Rubona kwigisha bagenzi babo

 

Imiryango yabanaga bitemewe yasezeranye imbere y’amategeko

Byari ibyishimo muri ibi birori bidasanzwe
Ingabire Francoise yasabye abagore b’i Rubona kubyaza umusaruro imyuga bigishijwe
Mukashyaka Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona wasezeranyije Imiryango imiryango yabanaga bitemewe

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Rwamagana