Birantega muri gahunda yo kongera igi ku ifunguro ry’umwana rya buri munsi

Gahunda yo gukemura ikibazo cy’igwingira mu bana binyuze muri gahunda yo kongera igi rimwe ku ifunguro ry’umwana rya buri munsi ikomeje kuzamo za birantega.

Akamaro k’igi ni ntagereranywa

Mu nama y’Umushyikirano wa 2023, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko umwana umwe kuri batatu agwingiye mu Rwanda, yiha imyaka ibiri yo gukora ibyo yise “ibidasanzwe mu guhangana n’icyo cyorezo.”

Havuzwe ko hagiye gushyirwa imbaraga muri gahunda yo guha abana Igi rimwe ku munsi kuko umwana warifashe ku ifunguro adashobora kugira aho ahurira n’igwingira.

Binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye abaturage borojwe inkoko, bigishwa n’akamaro ko guha abana amagi, ibitandukanye na mbere kuko hari abayagurishaga kandi abana babo bafite imirire mibi.

Bamwe mu baturage baganiriye na UMUSEKE bavuga ko gutegura indryo yuzuye iherekejwe n’igi rimwe buri munsi biri mu byabafashije kugabanya igwingira mu bana babo.

Ribera Gratien wo mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi avuga ko umuhungu we yari afite imirire mibi kandi yoroye inkoko, aho amenyeye akamaro k’igi ubu uwo mwana yaciye ukubiri n’igwingira.

Ati “Ndavuga nti reka aya magi abana bayarye nanjye n’umugore wanjye tuyumve koko, umuhungu wanjye ubu rwose ntiwapfa kumwigondera, afite imbaraga.”

Iribagiza Odette nawe avuga ko abana be bari mu mirire mibi ariko kuri ubu bakaba barayivuyemo. We n’umuryango babasha kurya umureti ibintu asobanura ko byari nk’inzozi.

Ati “Turya umureti nageraho nkanaga ku biryo tugatogosa. Abana bavuye mu mutuku, ubu tumeze neza cyane.”

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite avuga ko “Umwana wariye igi agira ubuzima bwiza kandi igi ryoroshye kubona.”

Avuga ko abaturage hari amagi bagomba kugurisha kugira ngo bikure mu bukene ariko bakagira ayo bazigama mu kunoza imirire.

Ribare Gratien yishimira ko yaranduye imirire mibi mu rugo rwe

Haracyari za birantega…

Nikuze Antoinette wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro yabwiye UMUSEKE ko hari abadashishikarira kugaburira abana igi rimwe ku munsi biturutse ku myumvire mike no kutamenya akamaro kayo.

Yitangaho urugero ko yashoboraga kumara amezi atatu ataratekera umwana igi kandi atabuze ibiceri byo kurigura, ngo yumvaga ari iby’abatunze ifaranga rifatika.

Ati “Nkumva ni ibintu bitatureba nkatwe rubanda rugufi ariko imyumvire yarahindutse ubu barya amagi rwose.”

Iki kibazo cyo kutagabura igi rimwe ku ifunguro ry’umwana bamwe bemeza ko gifitanye isano n’ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeje gutumbagira.

Abamikoro macye bavuga ko badafite ubushobozi bwo kugaburira imiryango yabo byibura inshuro ebyiri ku munsi byakubitiraho iby’iryo gi bigahumira ku mirari.

Ndikubwami Gabriel avuga ko arya ari uko avuye guca inshuro aho ku munsi akorera 1500 Frw akaguramo ibitunga umuryango wose.

Ati ” Nahingira 1500 Frw nkareka kujya gushaka umufungo w’ibijumba nkajya kugura amagi ? iyo gahunda ni nziza ariko sinabyigondera.”

Hafashwe ingamba…

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, batangije ubukangurambaga bise ‘Hehe n’igwingira’ aho bashishikariza Abanyarwanda kongera igi rimwe ku ifunguro ry’umwana rya buri munsi.

Justin Rutayisire, Umukozi ushinzwe ubukangurambaga buhindura muri UNICEF, avuga ko ubu bukangurambaga mu gihe cy’imyaka ibiri buzakorerwa mu gihugu hose by’umwihariko mu turere icumi twa mbere tugaragaramo abana bagwingiye.

Ati “Kugira ngo duhitemo gushishikariza ababyeyi kugabura igi, ni uko hari inyigo yakozwe tuza gusanga igi ari ikiribwa gikomoka ku matungo gihendutse ugereranyije n’ibindi.”

Ababyeyi bazakomeza gukangurirwa guha abana amagi ku ifunguro rya buri munsi, abadafite ubushobozi bahabwe inkoko kugira ngo bage babasha kubona amagi.

Abahanga mu binyabuzima n’imirire iboneye bavuga ko mu igi harimo ibyubaka umubiri( proteins) byose bikenewe kandi biboneka ku kigero gihagije.

Hejuru yabyo hiyongeraho ibirinda indwara hafi ya byose (ukuyemo vitamic C) ndetse n’imyunyungugu y’ingenzi ikomeza amagufwa irimo iyitwa phosphore na zinc.

Amagi kandi agira akamaro mu kurinda indwara bitewe n’uko akize kuri acide bita omega-3.

Imibare igaragaza ko ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda zatumye igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu riva kuri 51% muri 2005 bagera kuri 33% muri 2020. Ni mu gihe gahunda ya guverinoma ari uko mu 2024 bazaba ari 19% gusa.

Iribagiza Odette avuga ko yaciye ukubiri n’ikibazo cy’imirire mibi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW