Bugesera: Abayobozi bahagaritswe bazira umwanda ukabije

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itatu yo mu Karere ka Bugesera bagaragaje intege nke mu guhangana n’umwanda ukabije bahagaritswe mu nshingano zabo.

Ibiro by’Akarere ka Bugesera

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yavuze ko hafashwe umwanzuro wo guhagarika mu nshingano bamwe mu bayobozi bagaragaje intege nke mu guhangana n’isuku nke n’akajagari.

Mu bahagaritswe harimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bagera kuri batatu mu gihe abakuru b’Utugari 10 bahawe inzandiko z’integuza za nyuma kugira ngo ntibazongere kwisanga mu kibazo cy’umwanda ukabije.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko uwayoboraga Umurenge wa Ntarama, uwa Nyamata n’uwa Gashora baherutse guhindurirwa Imirenge ko ari bo bahagaritswe.

CG Gasana yavuze ko muri aka Karere hakiri imyumvire micye ku isuku bigizwemo uruhare n’abayobozi ko usibye abahagaritswe n’abahawe integuza hari n’abandi bari gukurikiranwa.

Ati “Intandaro hari imyumvire micye ariko nkanavuga y’uko nk’ubuyobozi mu by’ukuri bubifitemo uruhare, atari ubuyobozi butari bufite intege.”

Yavuze ko byakozwe mu rwego rwo guha isura nziza Akarere ka Bugesera mu cyo yise “Smart Bugesera” aho igomba kuba ifite abaturage batekanye mu ngeri zose zirimo n’isuku iri mu bihangayikishije.

CG Gasana yasobanuye ko bari gusura ibikorwa remezo bitandukanye banareba icyafasha ubuzima bw’abaturage kugira ngo bihute mu iterambere.

Yavuze ko Bugesera igomba gusobanuka mu mibereho, iterambere, imiyoborere, ikagira abaturage batekanye, bafite isuku ndetse ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda.

- Advertisement -

Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bahagaritswe mu gihe ku wa 09 Kanama 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwakoze impinduka mu bayobozi b’Imirenge aho uko ari 15 bahinduriwe aho bayoboraga.

Uko kubahinduranya ngo byakozwe nyuma y’uko abenshi bari bamaze imyaka myinshi bayobora ahantu hamwe bikagorana kuzana impinduka nshya.

 

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW / BUGESERA