Bugesera: Inzego z’ibanze zasabwe kwita ku isuku zidakoreye ku ijsho

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K Gasana, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera kwita ku isuku n’isukura mu duce bayobora badakoreye ku jisho, kuko uzabirengaho bizamugiraho ingaruka.

Ibi yabibasabye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 202, mu nama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yasinyiwemo imihigo y’isuku n’isukura.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari basinyanye iyo mihigo n’ab’Imirenge, ab’Imirenge bayisinyana n’Umuyobozi w’Akarere ni mu gihe n’abakuru b’Imidugudu bashyize umukono kuri iyo mihigo.

Iyo mihigo yasinywe mu rwego rwo gushyiraho ingamba zihamye muri gahunda yo kugira Bugesera y’Ubudasa mu ntero igira iti ” Isuku Hose, Ihera kuri Njye.”

Guverineri CG Gasana K Emmanuel yavuze badakwiye gukorera ku ijisho mu bijyanye n’isuku n’isukura, ahubwo ko bakwiye kumva ko ibyo bakora ari ibyabo kandi babifitemo inyungu.

Yavuze ko Akarere ka Bugesera gakwiriye kurangwa no kunoza isuku, gutanga serivisi nziza, umutekano, gufata neza ibikorwa remezo no kubungabunga ibidukikije.

Yabasabye gukorera hamwe nk’ikipe mu gutegura ibikorwa bibereye abo bayobora bibanda mu guhanga udushya duhindura imibereho y’abaturage.

CG Gasana yabibukije ko bakwiriye kujya kure y’ivangura rishingiye ku moko baharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ibyo ni byo tubasaba muri rusange kuko ubikoze neza arashimwa ariko n’utazabikora bizamugiraho ingaruka mu buyobozi bwe ndetse n’uburyo azafatwa kuko akazi kazaba kamunaniye.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibikorwa by’isuku n’isukura mu ngo, ku mubiri ndetse n’ahandi hose aribyo byatumye hafatwa ibyemezo bikarishye byo kubaza abantu inshingano.

Yagize ati “Ubu hagiye gufatwa ingamba zo gushyira mu bikorwa ubutumwa bagejejweho, turashaka impindura matwara nshya mu isuku n’isukura.”

Yashimangiye ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 3 n’Abayobozi b’Utugari 10 bahagaritswe mu nshingano mu gihe cy’ukwezi.

Abaturage basabwe kumva ko isuku n’isukura ari ibyabo bagomba kubigiramo uruhare kugira ngo imihigo bihaye y’uko Bugesera irangwa n’isuku n’isukura igerweho.

Guverineri CG Emmanuel K Gasana avuga ko bifuza Bugesera icyeye kandi itekanye
Mayor Mutabazi yavuze ko biyemeje kwihutisha ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta zose zigenewe abaturage
Inzego zitandukanye zasinye imihigo y’isuku n’isukura
Biyemeje gukorera hamwe mu kurwanya umwanda mu Karere ka Bugesera
Bibukijwe ko bagomba guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rikigaragara muri aka Karere
Inzego zitandukanye zitabiriye inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera

 

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera