Davido yaje mu gitaramo azahuriramo na Bruce Melodie

Icyamamare David Adeleki uzwi nka Davido yageze i Kigali, aho ategerejwe kuzaririmba mu birori byo gusoza iserukiramuco “Giants of Africa” azahuriramo n’abarimo Bruce Melodie.

Umukozi wa Rwandair ubwo yafataga ifoto na Davido

Davido yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aherekejwe n’itsinda ry’abasanzwe bamufasha mu kazi ke ka buri munsi.

Ku mbuga nkoranyambaga, Davido yabwiye abakunzi be ngo “Mu mpera z’icyumweru nizere ko tuzaba turi kumwe i Kigali.”

Yasangije abamukurikira amashusho ava ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aherekejwe na Polisi y’u Rwanda.

Igitaramo gisoza ibirori bya “Giants of Africa” kizaririmbamo Davido, Tiwa Savage, Tayla na Bruce Melodie wo mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere Tiwa Savage na Tyla bagiye gutaramira i Kigali, mu gihe Davido ahaheruka mu 2018.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira saa Munani n’igice z’amanywa zo ku wa 19 Kanama 2023.

Ku wa 13 Kanama 2023 nibwo iserukiramuco rya “Giants of Africa” ryafunguwe mu gitaramo cyaririmbyemo Intore Masamba, Diamond Platnumz n’umubyinnyi Sherri Silver wanyuze abitabiriye.

Ni igitaramo cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’umuryango we n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abakunzi b’umuziki batahanye umunezero mwinshi.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW