Maj Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko uyu mutwe w’inyeshyamba zirwanira muri Kivu ya Ruguru wacitsemo ibice bibiri.
Hamaze iminsi havugwa ko umutwe wa M23 wasubiranyemo muri iki gihe nk’ibyabaye mu mwaka wa 2012-2013 ubwo banarwanaga hagati yabo.
Kuri uyu wa 14 Kanama 2023, Maj Willy Ngoma yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye kuri uyu mutwe ubwo wacikagamo ibice muri 2012-2013 bidateze kongera kubaho.
Yavuze ko nta bantu bigeze bicamo ibice muri uriya mutwe, ko kuva ku nzego zo hejuru kugera ku basirikare bo hasi ibintu biri ku murongo.
Yemeza kandi ko nta kurebana ay’ingwe kuri hagati ya Perezida wa M23 Bertrand Bisiimwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Maj Sultan Emmanuel Makenga n’umwungirije Brig Gen Byamungu Bernard, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru ari we Bwana Benjamin Mbonimpa.
Ati “Ntabwo tuzigera ducikamo ibice dufite impamvu imwe, intego imwe n’ingengabitekerezo imwe, ibyo abantu bavuga byose si byo, nta gucikamo ibice kwabayeho.”
ISESERNGURA
Maj Ngoma avuga ko iyo propaganda yaturutse muri Guverinoma ya Congo igamije kubiba urwango, no gucamo ibice abagize M23, ibintu bitashoboka.
- Advertisement -
Yabwiye UMUSEKE ko uyu mutwe wubakitse mu buryo bwa Politiki n’igisirikare ko ibikorwa na Leta babicungira hafi.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare yanenze ubutegetsi bwa Gisirikare buzwi nka “état de siège” mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri, avuga ko ari abantu bananiwe kugarura amahoro ahubwo birirwa badurumbanya abaturage buzuza inda zabo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW