Gasabo: Aba ‘Pushayi’ barimo umugore bafatanwe umurundo w’urumogi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatiye mu Karere ka Gasabo abantu bane barimo umugore bijanditse mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi mu Mujyi wa Kigali n’ahandi.

Abafatanwe umurundo w’urumogi

 

Aba bakwirakwiza urumogi bazwi nk’abapushayi mu ndimi zo kuyobya uburari, bafatanwe ibilo 80 by’urumogi n’udupfunyika twarwo 105.

 

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 44 y’amavuko n’umugore we w’imyaka 39, bafatiwe mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Ngiryi mu murenge wa Jabana bafatanywe udupfunyika 105.

 

Abandi ni umugabo w’imyaka 41 na mugenzi we w’imyaka 30 bafatanywe ibilo 80 by’urumogi mu mudugudu wa Nyabisindu, akagari ka Nyabisindu nako ko mu murenge wa Remera.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko habanje gufatwa babiri, umugabo n’umugore we basanzwe bacuruza urumogi nyuma hagafatwa abo baruranguragaho.

- Advertisement -

 

Yagize ati “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryari rifite amakuru ko hari urugo rucururizwamo urumogi mu mudugudu wa Gasharu. Ubwo Polisi yageraga muri urwo rugo yahasanze umugabo n’umugore bafite anvelope irimo udupfunyika 105 niko guhita batabwa muri yombi.”

 

Bariya bacuruzaga ruriya rumogi baruranguraga ku mucuruzi ruharwa urukura mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya akarugeza mu Mujyi wa Kigali akoresheje imodoka.

 

SP Twajamahoro ati ” Hakurikiyeho igikorwa cyo kumusaka iwe mu rugo abapolisi bahageze barebye mu modoka yari ihaparitse irimo mugenzi we bafatanyaga, basangamo urumogi rupima ikilo, basatse no mu nzu ye mu cyumba basanga harimo Kgs 79, ari we ari n’uwari mu modoka na bo barafatwa.”

 

Uwafatiwe mu modoka yabwiye Polisi ko urumogi ari urwa nyir’inzu avuga ko yaruranguraga muri Tanzania, yemera ko icyo yamufashaga ari ukurumukurira ku cyambu nyuma yo kurwambutsa mu bwato akarumugereza ku modoka yakodeshaga, bakaruzana i Kigali.

 

SP Twajamahoro yibukije abaturage ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge barufitemo uruhare rukomeye, abashishikariza gutanga amakuru y’ababicuruza n’ababikwirakwiza aboneraho gushimira abakomeje gufatanya na Polisi mu kubirwanya.

 

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze.

 

Mu Rwanda, nk’uko Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ibivuga, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW