Gasabo ihiga uturere mu gusezeranya imiryango byemewe n’amategeko

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko akarere ka Gasabo ari ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare w’imiryango yasezeranye byemewe n’amategeko.

Ubwo imiryango yo mu karere ka Rusizi yasezeranaga byemewe n’amategko (Photo by umuseke )

MINALOC ivuga ko gusezerana byemewe n’amategeko ari inyungu z’umuryango , ni inyungu z’igihugu.”

Ku rutonde rw’uko imiryango yagiye isezerana kuri buri karere mu mwaka wa 2022,Gasabo yo mu Mujyi wa Kigali, iza ku isonga mu kugira umubare mwinshi  w’imiryango yemeye gusezerana byemewe n’amategeko aho hamaze gusezerana imiryango 2451.

Ni mu gihe Akarere ka Kayonza  kaza ku mwanya wa nyuma aho abantu 263.

Utundi turere dutanu tuza ku isonga ni aka Gicumbi aho hasezeranye 2396, Rusizi ni 2057, Nyamasheke ni 1874,Nyamagabe ni 1853, Kicukiro ni 1822.

Utundi turere dutanu  twanyuma ni Burera ifite imiryango 294, Karongi 458,Ngorero ni 540, Kirehe 605, Nyanza ni 691.

Imiryango igirwa inama yo gushakana mu buryo bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda amakimbirane  ashobora no gutera urupfu.

Dore uko uturere dukurikirana

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW