Henri Konan Bedie wabaye Perezida wa Cote d’Ivoire yapfuye

Henri Konan Bedie wayoboye Cote d’Ivoire yapfuye afite imyaka 89, uyu yabaye Perezida wa kabiri nyuma y’urupfu rwa Felix Houphouet-Boigny mu 1993.

Henri Konan Bedie wabaye Perezida wa Cote d’Ivoire

Mu mwaka wa 1999 Henri Konan Bedie yakorewe Coup d’Etat ashinjwa kuba ubutegetsi bwe bwaramunzwe na ruswa, no kuba ubukungu bwari buhagaze nabi.

Uyu mugabo BBC ivuga ko yakomokaga mu muryango ukennye ariko ari umuhanga cyane mu ishuri, aza kubona bourse ajya kwiga mu Bufaransa, abona impamyabumenyi y’ikirenga mu masomo y’Ubukungu.

Mu myaka mike ishize, yagerageje kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida, ariko amatora atsindwa na Alassane Ouattara uri ku butegetsi ubu.

Ntabwo hamenyekanye impamvu z’urupfu rwa Henri Konan Bedie.

Henri Konan Bedie nubwo yagiye ahangana muri politiki na Perezida Ouattara, mu gihugu cye yafatwaga nk’umuntu w’umuhanga ukunda amahoro n’ubumwe bw’abatuye Cote d’Ivoire.

BBC

UMUSEKE.RW