Ibiciro bya Bibiliya bishobora gutumbagira mu Rwanda

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda utangaza ko mu gihe bitashyirwamo ingufu zifatika Bibiliya Yera na Bibiliya Ntagatifu zishobora kuba nke mu Rwanda ndetse igiciro cyazo kigakomeza gutumbagira ku isoko.

Hatangijwe ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya mu Rwanda

BSR ivuga ko zimwe mu ngamba zafashwe harimo gufasha abantu kubona Bibiliya nyuma y’uko uyu muryango utakaje abaterankunga babafashaga kuyibona ku giciro cyo hasi.

Muri iki gihe kugira ngo Bibiliya iboneke yuzuye, itwara $100 ariko kugira ngo Umunyarwanda ayibone, bimusaba $8.

Ku masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali, Bibiliya yagurwaga Amafaranga y’u Rwanda 4,000 ubu iragura 8,000Frw kuzamura.

Ni mu gihe bamwe mu batuye mu Ntara bavuga ko zibageraho zihenze cyane hakaba ubwo baza kuzigura mu Mujyi wa Kigali.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko abaterankunga bafashaga Abanyarwanda kubona Bibiliya ku giciro gito mu myaka igera ku icumi bagabanutse ku kigero cya 87%.

Bariya baterankunga batangaga amafaranga yo kwandika Bibiliya mu Kinyarwanda, kujya kuyicapira mu Bushinwa, Brazil na Koreya ndetse no kuyizana mu Gihugu.

Uwifuzaga Bibiliya ntiyarenzaga 20% y’igiciro cyayo, ariko nyuma yo kugabanuka kw’abaterankunga, igiciro cya Bibiliya cyikubye kabiri.

Rev Julie Kandema, Umuvugizi wungirije w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda avuga ko Abanyarwanda bose buri wese yagira icyo akora kugira ngo Bibiliya ziboneke zidahenze.

- Advertisement -

Ati “Ni ikibazo gikomeye abasoma Bibiliya, Abakristo tugomba kwitaho tukakigira icyacu twishakamo igisubizo.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Past Viateur Ruzibiza avuga ko umuryango ugitangira bakeneraga kopi ibihumbi 30 none mu myaka iri imbere bakaba bakeneye byibura kopi ibihumbi 200.

Ati “Ukeneye Bibiliya wese ntafite ubushobozi bwo kuyibona kandi irakenewe cyane, irakoreshwa, irakunzwe cyane.”

Akomeza agira ati “Iyo bigenda bigabanuka kuva kuri 80% rero bizasaba ko umuturage yitangira 100%, biraza kuba ari mu madolari 100$, 80$,50$,… Wakwibaza niba tuzaba dufite ubushobozi bw’uko umukristo wacu yajya agurisha ihene 2 kugira ngo abashe kugura Bibiliya!”

Past Ruzibiza yavuze ko batangije ubukangurambaga buzamara amezi atatu bugamije gushyigikira Bibiliya, buzakorwa mu mpande no mu nzego zitandukanye, haba mu bigo bicuruza, iby’itumanaho, ubifashijwemo n’Itangazamakuru hamwe n’imbuga nkoranyambaga.

Ati ” Twashyizeho ubukangurambaga, Inkunga niboneka izagurwa za Bibiliya zigezweho ku bazikeneye.”

Inkunga izatangwa muri ubu bukangurambaga izatuma igiciro cya Bibiliya kiriho ubu kigabanuka bityo byorohere Abanyarwanda kuyitunga.

Gusa hari bamwe usanga batagikozwa ibyo kugendana Bibiliya y’impapuro usanga bakoresha izo muri Telefone zigishidikanywaho kuko hari uzo usanga zarahinduwe.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko uko ikoranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere bazakora uko bashoboye na bo bagafasha Abanyarwanda kubona Bibiliya yizewe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uhuje amatorero ya Gikristu na Kiliziya Gatolika, bakoresha Bibiliya nk’ijambo ry’Imana.

Uwifuza kugira icyo atanga ashyigikira Bibiliya yanyuza inkunga ye kuri telefone +250788304142, 051766 (MoMo Pay Code) na Konti muri BK 100007836044, byose byanditse ku mazina ya Société Biblique du Rwanda, cyangwa Bible Society of Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Past Viateur Ruzibiza 
Past Olvier Ndizeye, Umushumba wa Zion Temple Ntarama avuga ko ubukangurambaga buzagera ahantu hatandukanye
Rev Kandema Julie, Umuvugizi wungirije w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda asaba buri umwe gushyigikira Bibiliya

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW