Rusizi: Ni umudugudu wa Cyivugiza mu kagari ka Gatare mu murenge wa Nkungu, hari inzu zubakiwe abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994 zubatswe ku nkunga y’ikigega FARG.
Aba baturage batujwe muri izi nzu, babwiye UMUSEKE ko kuva bazituzwamo, ibikorwa remezo by’umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza ntabyo bagira, nyamara byanyujijwe muri uwo udugudu bijyanwa ahandi.
Kampire Francoise atuye muri uyu mudugudu yagize ati “Tuhamaze imyaka ibiri, nta mazi meza twahasanze, tujya kuyashakira ahandi kure, imipira inyura hano, nta n’umuriro tugira insinga z’amashanyarazi zinyura hejuru yacu.”
Mukakayumba ati “Harimo ibibazo, mobisol (ni imirasire y’izuba) baduhaye zihora zipfa tugakoresha nta n’ubushobozi dufite, n’imipira y’amazi iri ku irembo itunyuraho iyajyana ku bandi baturage, tubonye umuriro n’amazi meza yo kunywa twakwishima”.
Masezerano Alex yatujwe muri uyu mudugudu kuva muri 2018 ati “Umuriro ntawo, mobisol bashyizemo zarapfuye. Amapoto ari aho, insinga ziduca hejuru n’umuyoboro w’amazi uca hano mu rugo, nta mazi meza tugira. Turifuza ko ubuyobozi bwadufasha bukadukemurira ibyo bibazo”.
Aba baturage bakomeza bavuga ko ibibazo byose biri muri uyu mudugudu atari ubwambere babimenyesheje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, bagasaba ko bafashwa bakegerezwa ibyo bikorwa remezo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangarijeUMUSEKE ko iki kibazo butari bukizi, nyuma yo kukimenya bugiye kugikurikirana kimwe n’ibindi bibazo byose biri muri uriya mudugudu.
Dukuzumuremyi Anne Marie, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ati “Ntacyo nzi, ndakibonye, ndakurikirana. Turasaba umurenge uduhe raporo bikosorwe kuko aho bigaragaye bihita bikemurwa.”
Inzu zo muri uyu mudugudu zubatswe mu byiciro bibiri, icya mbere cyubatswe mu mwaka wa 2018 ari inzu imwe ikomatanya imiryango ine (4 in one). Muri 2020 hubakwa izindi nzu zirimo imiryango 16.
- Advertisement -
MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi.