KAYONZA: Mu Karere ka Kayonza bugarijwe n’ikibazo cy’abana bataye ishuri bishora mu birombe by’amabuye y’agaciro bahimbwe izina ry’Inkoko.
Inkoko ni izina ryahawe abana bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya gasegereti mu buryo butemewe biganje mu Mirenge ya Rwinkwavu na Murundi.
Bariya bana bajya mu birombe nyuma y’uko abacukuzi nyirizina bavuyemo, bakajya gushaka amabuye yasigaye hejuru, bakabikora basa nk’abaraha nk’uko inkoko zibigenza.
Aba bana barimo abananiranye n’abataye ishuri bagahitamo kwibera ‘Inkoko’ n’ubwo harimo n’aboherezwayo n’ababyeyi.
Muri ‘Weekend’ biba ari ibicika kuko baba banyuranamo baraha mu birombe ari nako bamwe muri bo basoma ku bisindisha ntacyo bishisha.
Iyo bamaze gukura bava mu cyiciro cy’Inkoko bakavamo abazwi nk’Imparata n’abajura batera ‘Kaci’ bakambura abaturage.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kayonza, SP Gilbert Kaliwabo, aherutse gusaba abayobozi mu nzego z’ibanze guhagurukira ikibazo cy’abo bana kuko kimaze gufata indi ntera.
Hari ku wa 24 Kanama 2023 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere yahuje abayobozi guhera ku Mudugudu kugera ku rwego rw’Akarere.
Yagize ati “Iyo akuze yitwa imparata, ubwo aba azamuwe mu ntera ariko ntabwo ariko dukwiye kuzamura mu ntera abana bacu.”
- Advertisement -
SP Kaliwabo yavuze ko ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwatanze amahirwe yo kwiga ku buntu bityo ko hafatwa ingamba abo bahimbwe ‘Inkoko’ bakajya mu mashuri.
Ati ” Abatarageza igihe cyo kwiga bajyanwe mu ngo mbonezamikurire, ntabwo abana batoya bajya gucukura amabuye.”
Mu bihe bitandukanye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwagiye buvuga ko ikibazo cyabo bana cyahagurukiwe ariko kukirandura byabaye ingume.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW