Indwara yatitije abagabo baca inyuma abagore batwite Umuganga agize icyo ayivugaho

“Amahinga” ni indwara itavugwaho rumwe hagati y’abemeza ko bayizi mu baturage, n’abaganga bavuga ko itabaho, muri Nyamasheke na Rusizi abagabo bamwe ntibajya kureba abagore bagiye kubyarira kwa muganga iyo bazi ko babaciye inyuma “ngo iyo abakubitanye amaso, umugore we ahita apfa!”

Rusizi ni mu ibara ritukura

Abaturage batuye mu turere twa Nyamasheke na Rusizi  bavugako indwara yitwa “Amahinga” ihitana abagore babyaye bakiri kwa muganga.

Aba baturage abaganiriye n’UMUSEKE bavuze ko iyi ndwara iterwa n’uko umugabo ajya gusambana afite umugore utwite, umugore ntabimenye ngo anywe imiti agiye kubyara.

Ari ku bitaro amaze kubyara, ngo iyo ahuje amaso n’umugabo we cyangwa inshoreke y’uwo mugabo, umugore ahasiga ubuzima.

Nyirabahutu Yuliyana, yavutse mu 1962, atuye mu murunge wa Shangi, mu karere ka Nyamasheke, ati “Kuva cyera Amahinga yamwe abaho, umuti urahari, ubihakana azagende asambane we n’uwo basambanye bajye gusura umugore we wabyaye”.

Ayinkamiye Sylvestre ni umugabo utuye mu Murenge  wa  Shangi, ati “Amahinga abaho, hari abo yishe mbireba, ubu ho ntibagipfa iyo babimenye bahita bajya gusaba imiti.”

Umubyeyi w’umugore afite imyaka 63 y’amavuko, atuye mu murenge wa Mururu, mu karere ka Rusizi, yemeza ko Amahinga abaho ko ahitana benshi.

Ati “Indwara y’amahanga ndayizi, umugabo waciye umugore we inyuma atwite akabyara, iyo agiye kumureba bagahuza amaso arava cyane agapfa. Hari uwo nzi wapfuye narabirebaga, abatayazi arabahitana”.

 

- Advertisement -

Abakiri bato muri utu turere na bo iyi ndwara “Amahinga” ibbateye ubwoba

Umubyeyi ufite imyaka 29 y’amavuko, utuye mu kagari ka Tara, umurenge wa Mururu, akarere ka Rusizi, avuga ko nta mugore wajya kubyara ataranyoye umuti.

Ati “Abagabo batinya kujya kureba abana babo kwa muganga. Nta mugore wajya kubyara atanyoye umuti w’Amahinga, nanjye narawunyoye.”

Uyu muti uratangaje….

Ngo bafata inkaka y’ihene babaze bakayanika, bakajya bayishyira mu mazi, ukeka ko umugabo we yamuciye inyuma, mbere yo kujya kubyara bakamuha ayo mazi akwanywaho.

Abaturage bakomeza bavuga ko abagabo benshi bo muri tuno turere twa Nyamasheke na Rusizi batajya kureba abana abagore babo babyaye, ngo barategereza bakazabarebera mu rugo.

 

Iyi ndwara ni baringa nk’uko Umuganga abyemeza

Dr. Mukayiranga Edith umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe, mu karere ka Rusizi, yavuze ko ibyo abaturage bavuga ko ntaho bihuriye n’ukuri, ko ibyo bakora ari migenzo itari yo abantu badakwiye kuyigenderaho.

Ati “Ibyo bita Amahinga abaturage baribeshya ntabwo tubyemera, ntaho bihuriye n’ibinyabuzima, ntabwo bibaho ko umugabo akureba uvuye kubyara ugahita upfa, ni imihango abantu bagenderaho”.

Dr. Mukayiranga Edith agira inama abaturage kudacana inyuma ku bashakanye, agasaba abagabo kujya bita ku bagore babo mu gihe babyaye.

Ati “Guca inyuma uwo mwashakanye ntabwo aribyo, abagabo bakwiye kwita ku babyeyi babyaye kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza”.

Iyi myumvire ku ndarwa y “Amahinga” yiganje mu baturage bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi  mu ntara y’Iburengerazuba.

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi