Inkongi y’umuriro yahitanye abarenga 70 i Johannesburg

Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ko abantu 73 aribo bamaze kumenyekana ko baguye mu nkongi y’umuriro yibasiriye inyubako z’amacumbi mu Mujyi wa Johannesburg.
Ni mu gihe abagera kuri 40 bakomeretse bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga nk’uko ubuyobozi bubitangaza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Johannesburg buvuga ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi yibasiriye inyubako y’amagorofa atanu.
Umuvugizi w’inzego z’ubutabazi bwihuse, Robert Mulaudzi, yavuze ko abazimya umuriro bashoboye gukuramo bamwe mu bari muri iyo nyubako.
Yavuze ko umuriro watwitse inyubako, kandi ko igikorwa cyo gushakisha abandi bapfuye gikomeje.
Mulaudzi yabwiye igitangazamakuru ENCA cyo muri Afurika y’Epfo ati “Turimo kugenda igorofa ku igorofa tuhakura imirambo”.
Amafoto y’aho byabereye yerekanye imirambo itwikiriye yashyizwe ku murongo, iruhande rw’iyo nyubako yahiye.
Amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo avuga ko abari bari muri iyo nyubako bari biganjemo abimukira bava mu bindi bihugu byo muri Afurika.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW