Kenya: Umufana wa Raila Odinga yitwikiye mu ruhame

Mu mujyi wa Mombasa muri Kenya habaye ibisa n’ibidasanzwe ugabo uvuga ko Raila Odinga ari we watsinze amatora aheruka kuba muri kiriya gihugu yitwikiye mu ruhame.

Amatora yo muri Kenya yabayemo guhanga gukomeye hagati ya Raila Odinga na William Ruto wayatsinze (Internet Photo)

Uyu musore bikeka ko afite imyaka 28 yumvikana muri video amaze gutabarwa, avuga ko Raila Odinga ari we watsinze amatora.

Mu gace ka Mwembe Tayari, mu masangano y’umuhanda ahazwi nka Jomo Kenyatta Roundabout niho uriya mugabo yagiye kugaragariza ukuri kwe.

BBC ivuga ko uriya mugabo mu bindi yigaragambiriza ari ubuzima buhenze.

Ku mugoroba wo ku wa Kane nibwo uriya mugabo yagiye ahirengeye mu masangano y’imihanda i Mombasa maze aritwika.

Mu ntoki ze yari afite ibendera rya Kenya, atangira gusakuza cyane, ni nabwo umuriro wahise umupfuka.

Abatabazi bahise bamugeraho bwangu baramutabara, akaba yababwiye ko yitwitse ngo agaragaze ko atishimiye ko ubuzima buhenze, no kuba amatora yabaye umwaka ushize yarabayemo uburiganya.

Avuga ko Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi ari we wari watsinze Perezida William Ruto.

Gusa mu rukiko, ibyo kuba Odinga yaravugaga ko ari we watsinze amatora byateshejwe agaciro, intsinzi iba iya William Ruto.

- Advertisement -

Nyuma y’uko uriya mugabo atabawe akiri muzima yajyanywe ku Bitaro byitwa Coast General Teaching and Referral Hospital, ngo yitabweho n’abaganga.

William Ruto yarahiriye kuyobora Kenya

UMUSEKE.RW