Kinyinya: Urubyiruko rwashashe inzobe ku cyatuma rukirigita ifaranga

Urubyiriko rwo mu Kagari ka Kagugu,mu Murenge wa Kinyinya,Akarere ka Gasabo,bishimiye intambwe bagezeho biteza imbere binyuze mu matsinda mato,basabwa  guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rwo mu Kagari ka Kagugu  rwashashe inzobe ku cyatuma rukirigita ifaranga

Ibi babisabwe kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, ubwo habaga Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri aka Kagari,yari ifite insanganyamatsiko igira iti” Rubyiruko,dukorere hamwe turusheho kuba umusemburo w’iterambere”

Haragirimana Emmanuel ni umwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Kagugu akaba ni chairman w’umuryango wa RPF mu rubyiruko ,yabwiye UMUSEKE ko bamaze kwihuriza hamwe binyuze mu mahuriro agamije kwiteza imbere.

Avuga kandi ko usibye kukaganira ku iterambere, bareba uko bakwirinda ingeso mbi.

Ati “Ni ukwigisha kandi kwigisha ni uguhozaho.Tugira iminsi duhura mu cyumweru,gatatu, tugendeye muri gahunda y’Intore mu biruhuko,tukabigisha, tukababwira ubusambanyi ko atari bwiza,itabi n’ibindi biyobyabwenge byabashora mu ngeso mbi, atari byiza.”

Umuyobozi w’urubyiruko mu Kagari ka Kagugu,Hakizimana David, avuga ko bishimira ko hari ibyo bagezeho ariko ko bahuriye mu nteko rusange ngo bige uko barushaho kwiteza imbere.

Ati “Tumaze kugera ku bikorwa byinshi ari iby’iterambere ,ari ubukungu, ni byinshi cyane.”

Uyu avuga ko bishyize hamwe barema amatsinda mato(ibimina), yo kugurizanya no kwizigama.

Hakizimana avuga muri  ayo matsinda bayanyuzamo n’ubutumwa butandukanye  ari nako babashishikariza kuzigamira amasaziro muri gahunda ya Ejo Hezo.

- Advertisement -

Akomeza ati “Muri iyi minsi urubyiruko rurahuze, hari abahugiye mu bintu bitari byiza,wabashaka kugira ngo ubegere ugasanga biragoye,ariko hari n’abandi bari mu murongo mwiza.Icya mbere ni ukumenya uko bitwara muri sosiyete , ni ukubaganiriza kugira ngo babashe kumenya uko bava aho bari bagire naho bigeza mu buryo bwo  gukirigita ifaranga.”

 Umuyobozi w’Inama  yIgihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Kinyinya,Ndacyayisenga Moise,avuga ko nubwo hari byinshi byakozwe muri aka Kagari, hakigaragara icyuho cyaho urubyiruko rwidagadurira.

Ati “Ikibazo cy’ingutu ubyiruko rwa Kagugu , nta hantu ho kwidagadurira bafite,cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko uba usanga bari mu ngo,televiziyo, ntituba tuzi ibyo baba bareba mu rugo.Niyo mpamvu tugerageza gukora ibikorwa nkibi ariko biba byajemo umubare muto ugereranyije n’igihe twaba dufite aho kwidagadurira(Centre).”

Uyu muyobozi yasabye urubyiruko kubegera kugira ngo babafashe kwiteza imbere.

Umurenge wa Kinyinya uvuga ko mu ngengo y’Imari y’umwaka ushize yari igenewe urubyiruko yanganaga na Miliyoni 2Frw.

Urubyiruko rwahawe ubutumwa butandukanye bufasha kwiteza imbere no kwirinda mu gihe cy’ibiruhuko
Inteko Rusange y’Urubyiruko mu Kagari ka Kagugu yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bavuye ku rwego rw’Umurenge

Urubyiruko rwaboneyeho umwanya wo kwerekana zimwe mpano bafite zibasha kurwanya ibiyobyabwenge no kwitwara neza muri sosiyete

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW