Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire yaganiriye n’ubuyobozi bukuru bwa RDF

Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire n’itsinda bari kumwe mu Rwanda bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda byibanze ku gusuzumira hamwe ubufatanye bwiza burangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda, RDF, n’ikigo cya Dallaire.

Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire n’umufasha we bakirwa muri MINADEF

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bahuye ku wa 14 Kanama 2023, ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Lt Gen (Rtd) n’umugore we, Marie-Claude Michaud ndetse n’itsinda ry’abayobozi b’Ikigo cyita ku burenganzira bw’abana no gukumira ko bajyanwa mu ntambara bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Impande zombi zarebeye hamwe uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye hagati ya RDF na Dallaire Institute for Childre, Peace and Security.

Lt Gen (Rtd) Dallaire ni umwe mu bashyitsi bitabiriye iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’, ndetse yagejeje ikiganiro ku bitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, wizihijwe ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama mu 2023.

Akigera mu Rwanda, Lt Gen (Rtd) Dallaire aherekejwe n’umugore we, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire ni we wari uyoboye Ingabo za UN zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda na Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW