Mu birori bidasanzwe habayeho kuganuza no koroza inka abashegeshwe n’ibiza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023 mu Rwanda hijihijwe umunsi w’Umuganura haganuzwa abagizweho ingaruka n’ibiza, koroza inka no gushimira abaturage ba Rutsiro bahize abandi mu gukora ibyiza no kudaheranwa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yifurije

Umuganura ku nshuro ya 12 wijihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti Umuganura, isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa.”

 

Abayobozi bagaragaza ko umuganura utagomba kumvikana nk’umusaruro w’ubuhinzi gusa kuko n’abakora ibindi bakwiye kwishimira iterambere bagezeho.

 

Ku rwego rw’Igihugu uyu munsi ufite agaciro gakomeye mu muco nyarwanda wizihirijwe mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

 

Uretse ibirori byabereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, uyu munsi wanijihijwe mu gihugu hose kugeza ku rwego rw’Umudugudu.

 

- Advertisement -

Ni umunsi waranzwe no kumurika umusaruro w’ubuhinzi, gusangira ndetse no gufasha abatarabonye umusaruro mwiza.

 

Abahinze bakeza bazanye imyaka itandukanye baganuza bagenzi babo bagizweho ingaruka n’ibiza babifuriza kuzahinga bakeza.

 

Ni imyaka irimo amasaka, ibishyimbo n’ibindi byakusanyirijwe hamwe maze bihabwa umugisha na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri wari umushyitsi Mukuru.

 

Abaturage bashegeshwe n’ibiza borojwe inka mu rwego rwo kubona amata, ifumbire no kubaherekeza mu rugamba rwo kwiteza imbere.

 

Abana bahawe amata nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubusabane byarangaga gusangira kw’Abanyarwanda ba kera.

 

Imiryango 13 yabaye indashyikirwa igahiga imiryango renga ibihumbi 90 ituye Akarere ka Rutsiro yahembwe amagare yo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

 

Hasobanuwe ko  kwizihiza Umuganura bishingiye ku ndangagaciro zo gukunda igihugu, kurangwa n’ubupfura, gukunda umurimo n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

 

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper yishimiye ko Umuganura ku rwego rw’Igihugu wabereye muri aka Karere kakomwe mu nkokora n’ibiza byo muri Gicurasi.

 

Yagize ati Turazirikana uburyo Leta y’u Rwanda yagiye idufasha muri byose ariko byose bikaba biri gusubira mu buryo.”

 

Yerekanye kandi ko bashyize imbere gahunda yo guhangana n’igwingira n’imirire mibi mu bana no gusana ibyangijwe n’ibiza birimo ibikorwaremezo bitandukanye.

 

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francis yavuze ko kuva na cyera na kare Umuganura ushimangira ko abanyarwanda basangiye gupfa no gukira, ibihe by’amage n’ibihe by’uburumbuke.

 

Yagize ati Ni igihe cyiza rero cyo kwibukiranya ko abahiriwe n’ibihe bagomba kuba hafi abatahiriwe n’ibihe bagasangira ibyiza.”

 

Guverineri Habitegeko yavuze ko Umuganura ari umuco ufite uruhare mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubusabane.

 

Ati Umuganura utwibutsa gukunda umurimo, uyu ni umwanya ugomba kwisuzuma ukareba ibyagezweho, ukabyishimira ariko naho twatsikiye tukikubita agashyi.”

 

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yavuze ko Leta y’u Rwanda yasanze Umuganura ari umwanya mwiza wo kurushaho kunga ubumwe, gukunda Igihugu, gukunda umurimo, ubupfura n’izindi nkingi Guverinoma y’u Rwanda yubakiyeho.

 

Yagize ati Ibi bishimangira agaciro umuganura ufite n’akamaro kawo mu kubaka umuryango Nyarwanda.”

 

Yasabye Abanyarwanda gushyigikira ubumwe akebura abatangiye kwibagirwa abibutsa ko badakwiriye gusinda kuko bitera kwibagirwa.

 

Yagize ati Nituganura twirinde gusinda ngo twibagirwe, wenda wakwibagirwa ibindi ariko kwibagirwa ubumwe bw’Abanyarwanda ni ugutatira igihango cy’Igihugu, nyabuneka twe gusinda kugira tutibagirwa amateka yacu ngo twibagirwe aho tuva n’aho tugana.”

 

Yavuze ko kwizihiza Umuganura mu Karere ka Rusiro byakozwe mu rwego rwo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ibiza no gushimira abaturage bahize abandi mu kwesa imihigo.

 

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro basabwe gushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo barusheho kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko bakirigita ifaranga.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yifurije Abanyarwanda Umuganura mwiza
Abana bato bari bafite akanyamuneza ku buryo bugaragara
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francis yashimiye Leta y’u Rwanda yabaye hafi abazahajwe n’ibiza

Meya w’agateganyo wa Rutsiro, Prosper Mulindwa avuga ko Akarere gakomeje kwiyubaka
Hamuritswe ibikorwa bitandukanye bikorerwa muri aka Karere
Abaturage bari bafite Morale muri ibi birori