Mu myaka itanu  abantu barenga 1000 bishwe n’ibiza-MINEMA

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi,MINEMA , yatangaje ko  mu myaka itanu ishize abantu barenga 1209 bishwe n’ibiza.

Ibi MINEMA yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023,mu kiganiro n’itangazamakuru cyanyuze kuri Radio/Tv Isango star n’andi maradio, cyagarukaga kuri gahunda yo kwimura abaturage ahashyira ubuzima mu kaga.

Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi itangaza ko mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 2018-2023, mu gihugu hamaze kuba Ibiza 7961.

Muri ibyo, abantu 1209 bo mu bice bitandukanye by’igihugu bakaba barapfuye.

Muri abo abishwe n’inkangu 329 , inkuba 301, imyuzure 212, 200 bishwe n’imvura nyinshi.

MINEMA ivuga mu myaka itanu,  inzu 43033 zasenyutse , imihanda 360, ibiraro 355 byose byarasenyutse.

Ni mu gihe muri uyu mwaka gusa abamaze kwitaba Imana bazize Ibiza bagera kuri  202.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi,Kayisire Marie Solange, avuga ko abantu bakwiye kuva mu manegeka n’ahantu hose hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

- Advertisement -

Ati “Nta mpamvu n’imwe tutabwira abantu ngo muve mu manegeka , kuko hari ikintu kitarakorwa.Dufite impungenge ko iyo hashyushye gutya, haba n’inkuba nyinshi.Kandi inkuba ziri kuri nimero ya kabiri mu bintu bidutwara ubuzima bw’abantu.”

Minisitiri Kayisire asaba abaturage kurwanya isuri kubigira umuco aho batuye.

Ati “ Urebye imisozi dufite , nta musozi utagenda. Bisaba ikintu bita kurwanya isuri utikoresheje, ubikora muri gahunda ihoraho.Ikiza dufite mu Rwanda buri munyarwanda afite ubutaka nyirabwo, buri muntu narebe niba yarwanya isuri ku butaka bwe.Ubwo na leta irashyiramo ingufu, ahari amaterasi y’indinganire ihace amaterasi.

“Minisitiri Kayisire avuga ko umunyarwanda akwiye gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri n’izindi gahunda zose zafasha kwitwararika.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ,Musabyimana Jean Claude,avuga ko kwimura abantu batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bikorwa kugira ngo bakize ubuzima bwabo.

Ati “Ibiza kenshi biratungurana.Iyo bitunguranye kenshi umuntu arihuta, ugahera ku bikenewe kurusha ibindi. Ariko gahunda yo kwimura abantu mu manegeka, gutuza abantu ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, ni gahunda ihoraho.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ,Musabyimana Jean Claude avuga ko  abimurwa mu manegeka ari  inshingano za leta mu kurengera umuturage.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu ati “ Ibikorwa byo kurengera ubuzima bw’abantu , ni inshingano leta ifite.Iyo udashatse ko ikorwa ku neza, leta ikoresha imbaraga.” Icyo dusaba abantu tworoherane. Hari ahantu hagenewe guturwa, ibyo bintu tubyubahe.noneho urenganye amategeko amurenganure.”

Muri Gicurasi 2023, mu bice bitandukanye byiganjemo iby’Uburengerazuba, ibice bimwe by’amajyepfo no mu majyaruguru byibasiwe n’ibiza bihitana abantu 135, binasenya inzu 5.963.

Kugeza ubu umujyi wa Kigali nka hamwe kuri ubu bari kwimura abantu batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Kuri ubu abantu 4200 bamaze kwimurwa naho abandi barenga 3000 bagiye gufashwa kwimuka.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW