Ikigo cyo muri Nigeria kigiye gufasha ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda kubona ibiro

Ikigo cyo muri Nigeria Gisanzwe gifasha abantu kubona aho gukorera no gutunganya ibiro, OfficePhase, gitangaza ko gishima ubuyobozi bwiza bwa  Perezida Kagame mu myaka 20 ishize, n’uburyo yorohereza abashaka gutangira ubucuruzi mu gihugu.

Ikigo cyo muri Nigeria cyashimye imiyoborere ya Perezida Kagame, bituma gitangiza ibikorwa byacyo mu Rwanda

Iki kigo kibitangaje mu gihe kitegura gutangiza ibikorwa mu Rwanda, nyuma yo kubona ko hari abagorwa no gutangira ubucuruzi cyangwa kubona aho gukorera(ibiro).

OfficePhase imaze gufungura amashami muri Kenya, Zambia na Nigeria ndetse irifuza kugera hirya no hino muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru akaba ari nawe watangije Office phase,Seyi Babatunde, avuga ko impamvu bahisemo kuzana ibikorwa byabo mu Rwanda ari uko bizeye ubuyobozi bwaho ,buha ubwisanzure  ba rwiyemezamirimo.

Ikindi ni uko ubukungu bw’uRwanda burushaho gutera imbere aho umusaruro mbube w’igihugu ugeze kuri miliyari 11 z’amadolari,ukaba warazamutse ugereranyije no mu 1994,aho wazamutseho 7%.

Ikindi ni uko uRwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika no ku mwanya wa 38 ku Isi  mu korohereza abifuza gukora ubucuruzi.

Seyi Babatunde ati “ Ibi ni kubera ubuyobozi bwiza n’imbaragaza za Perezida Paul Kagame,wayoboye guverinoma mu myaka 20 ishize.

Seyi Babatunde, avuga ko  kuzana ibikorwa babyo mu Rwanda, bashakaga no guha amahirwe abagitangira kwihangira imirimo.

Ati “Serivisi zacu nta muntu ziheza ahubwo zifasha ibigo byifuza kwagura ibikorwa mu bindi bihugu bya Afurika , kubifasha no kuborohereza kubona abaguzi bizewe, kubafasha kuzamura urwego rwabo.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Twiyemeje gufasha abatangira imishinga kuyigeza ku ruhando rwa Afurika no kwagura ibitekerezo byabo. Duhaye ikaze abagitangira imishinga gukoresha amahirwe bashyiriweho, bakoresha ibikoresho byacu.”

OfficePhase itangaza ko bimwe mu byo igenera abifuza gukorana nayo harimo ibyumba byihariye byo gutangiramo servisi, ibiro binini bishobora gukorerwamo n’abantu benshi kandi birimo ibikoresho byose byo mu biro, na internet igenda ku muvuduko wo hejuru.

Harimo kandi intebe n’ameza bigezweho,aho uwakira abantu (receptionist ), ibyumba by’amahugurwa,icapiro,(printing services), ibyumba by’inama.

Ubuyobozi bwa OfficePhase buvuga ko ishami ryabo iKigali riherereye kuri Kigali Heights hafi ya Kigali Convention Center .

Ibiro uwakira abantu(Receptionist ) akoreramo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW