Muhanga: Ubuke bw’abaganga butuma bajya kwivuriza muri Ngororero

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Kugeza ubu abarwayi 1000 bakirwa n'umuganga umwe mu Rwanda
Bamwe mu baturage bakunze kugana Ibigo Nderabuzima bitandukanye byo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko serivisi bahabwa zikiri hasi bitewe n’umubare muke w’abaganga, abaforomo n’ababyaza babakira.
Ikigo Nderabuzima cya Gitega kimwe mu bitagira abaganga bahagije
Bamwe mu bagaragaza iki kibazo cyo kuba badahabwa serivisi zo kwa muganga bifuza ni abivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Gitega giherereye mu Murenge wa Kibangu ndetse n’abatuye mu Murenge wa Kiyumba bivuriza mu Bitaro bya Nyabikenke.
Aba baturage babwiye UMUSEKE ko iyo baje kwivuriza muri iki Kigo Nderabuzima cya Gitega, bakirwa n’abaforomo batarenga 3 abivuza bahirirwa umunsi wose, bagataha badahawe serivisi.
Bakavuga ko abafite amikoro yisumbuye bahitamo kwambuka mu Karere ka Ngororero bashaka iyo serivisi.
Umwe yagize ati “Iyo tuje turi abarwayi benshi dushobora kuhirirwa tukanaharara tutabonye abatuvura tugasubira mu ngo tutavuwe.”
Siborurema Janvier wo mu Murenge wa Kiyumba avuga ko hari bamwe mu barwayi, n’ababyeyi bacyambuka Nyabarongo bagiye kwivuriza mu Bitaro by’i Ruli biherereye mu Karere ka Gakenke, abandi bakajya i Kabgayi.
Ati “Twari tuzi ko ibi Bitaro bya Nyabikenke nibitangira kwakira ababigana iki kibazo kizaba gikemutse.”
Uyu muturage avuga ko adashinja abaganga bahari kubaha serivisi mbi, ahubwo yagenzuye asanga biterwa n’umubare muke w’abaganga Leta yohereje.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitega, Uwintore Jean Bosco avuga ko ibyo abo baturage bavuga ari ukuri kubera ko Umubare w’abaza kuhivuriza ungana n’ibihumbi 22 bose hamwe abaza kwaka serivisi bakaruta cyane Umubare w’abaforomo 3 n’umubyaza umwe bafite.
Ati “Hari abo MINISANTÉ yohereza bagakuramo dosiye zabo bumvise ko ari hano bagiye gukorera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo mu Bitaro no bigo Nderabuzima byose byo muri aka Karere.
Ati “Si umwihariko w’abivuriza mu Bitaro bya Nyabikenke cyangwa mu Kigo Nderabuzima cya Gitega n’ahandi nuko bimeze.”
Mayor Kayitare avuga ko hari icyemezo bafashe cyo kuvana abaforomo mu mavuliro mato (Poste de Santé) bakagaruka mu bigo Nderabuzima kuko aho bari basanzwe batangira izo serivisi hakegurirwa abaganga bigenga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Niyingabira Mahoro Julien avuga ko uyu atari umwihariko w’Akarere ka Muhanga kuko no mu Gihugu hose iki kibazo cy’umubare muke w’abaganga gihari.
Ati “Mu Rwanda Umuganga 1 yakira akanavura abaturage 1000 mu gihe bagombaga kuburwa n’abaganga 4.”
Niyingabira avuga ko Leta y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka kugira ngo izibe iki cyuho.
Niyibigira vuga ko mu myaka itarenze 4 iki kibazo cy’umubare wabo muke kizaba cyashakiwe igisubizo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko umwaka ushize w’Ingengo y’Imali wa 2022-2023, basaguye miliyoni zisaga 400 y’uRwanda yari yagenewe guhemba abaganga n’abandi bakozi bo mu Bitaro bya Nyabikenke.
Meya Kayitare avuga ko bamaze kugaragariza Minisitiri y’Ubuzima umubare wose w’abaganga, abaforomo n’ababyaza bakenewe mu Bitaro 2 no mu Bigo Nderabuzima 16 byo muri aka Karere.
Kugeza ubu abarwayi 1000 bakirwa n’umuganga umwe mu Rwanda
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga