Muhanga: Umugenzi yapfiriye muri Gare

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko witwa Ahorushakiye Venant yapfiriye mu Kigo abagenzi bategeramo imodoka i Muhanga. 
Urupfu rwa Nyakwigendera rwatunguye abagenzi

 

Ubuyobozi bw’Umurenge bwamenye ayo makuru buvuga ko yari avuye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi mu gitondo cy’uyu wa Kabiri Taliki ya 22 Kanama 2023 ashaka kwerekeza mu Karere  ka Ngororero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko bahamagaye mwishywa wa Nyakwigendera witwa Tuyisenge Moabu bamubwira ko Nyirarume arwaye, ava mu Karere ka Ngororero aje kumureba ageze iwe asanga yarembye yigira inama yo kujya kumurwariza iwabo mu rugo.
Ati “Bageze muri Gare bategereje imodoka birangira ashizemo umwuka.”
Gitifu avuga ko iby’urupfu rwa Ahorushakiye babimenyesheje abo mu muryango we bakaba bagiye kujyana umurambo we mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo bawusuzume, kuko abaganga aribo bemeza icyamwishe.
Ati “Twabanje kubimenyesha Umugore we ndetse n’ab’iwabo batuye mu Murenge wa Sovu.”
Tuyisenge Moabu mwishywa wa Ahorushakiye Venant avuga ko urupfu rwa Nyirarume rumutunguye kuko yatatse ko arwaye ku munsi w’ejo ariko bidakomeye.
Ati “Yafashwe n’indwara kuvuga biranga aho azanzamukiye baramenyesha ubu nashakaga kujya kumurwariza mu Ngororero kuko niho akomoka.”
Ahorushakiye Venant yakoraga akazi k’ububaji i Musambira, akaba  asize Umugore n’abana 4.
Ubwo twateguraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari ukiri muri gare, gusa Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye buvuga ko hari iperereza RIB irimo gukora mbere yuko imodoka y’Umurenge igeza umurambo we i Kabgayi.
Gitifu wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude ari kumwe n’Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Muhanga 
Inzego z’Umurenge , DASSO n’abaturage bari hafi n’aho Umurambo wari uri
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kabgayi