U Rwanda ni igihugu cyahaye amahirwe umugore mu iterambere, anagira ijambo mu myanya ifatirwamo ibyemezo, kuri uyu wa Kabiri ubwo Perezida Paul Kagame yayoboraga inama y’Abaminisitiri, itangazo ryasohotse rivuga ko yashyize mu nshingano Mme Ange Kagame, amuha kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.
Mu bishimiye uyu mwanya Ange Kagame yahawe barimo Munyakazi Sadate wabaye Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports, akaba anakunze kugaragaza ibitekerezo bye kuri Twitter.
Yagize ati “Mushiki wacu @AngeKagame yahawe inshingano muri #VillageUrugwiro abantu benshi bamuhaye Congz, njyewe rero ntayo naguhaye, ahubwo umva icyo ngusabye, genda hariya mu Rugwiro witegereze ibanga Papa wacu akoresha ngo twishime, maze urimire bunguri, ubundi #2034 nshaka ko uzatubwira ko warimize, ubundi natwe tuguhandagazeho igikumwe. C’est tout!!!”
Igitekerezo cya Sadate hari benshi bagaragaje ko bagishyigikiye.
Uwitwa Nyagakecuru Mubisi Bya Huye kuri Twitter yagize ati “Ako kantu nakubwenge dore ko nabakobwa basigaye bashoboye gusa congratulations yo arayikwiye dukomeze tumutere imbaraga no kumushyigikira.”
Karimunda Didace na we kuri Twitter ati “Ariko Sada, uziko wagirango dutekereza bimwe ubu nanjye byararangiye ahubwo nabandi badusange mundege tujyane na Pilote tutabasiga.”
Uwitwa Queen Mbimbura kuri Twitter ati “Kabisa Byaba Ari byiza cyanee @AngeKagame Ndamwizeye nziko hari icyo ashoboye kandi ni inshingano nshya ahawe nziko ajyiye kwerekana impinduka Big Congratulations @AngeKagame we love you erekana itandukaniro @AIKN.”
Munyakazi Sadate yabwiye UMUSEKE ko atekereza ko nyuma ya 2034, Perezida Kagame asimbuwe n’umukobwa we, “u Rwanda rwaba rubonye umusimbura mwiza w’Umusaza”.
Mu bitekerezo Munyakazi Sadate yakiriye harimo n’ibimunenga ko yaba ari amarangamutima ye, no gushaka “kwigaragaza neza ibukuru”.
- Advertisement -
Uwitwa L’Homme Du Peuple kuri Twitter yabajije Sadate ati “Ese Sadate wowe waziyamamaje umwaka utaha nkemera ko uri umugabo byahamye? Hari aho nigeze kumva uvuga ko udakunda kuyoborwa bakubwiye kungiriza! Rero ndagushaka nawe urimo guhatana aho gukomera amashyi abandi.”
Munyakazi Sadate yamusubije ko ubu yamaze guhitamo uwo azaba ari inyuma mu bazahatanira kuyobora u Rwanda mu myaka iri hagati ya 2024 na 2034.
Ati “Njye amahitamo yanjye ya 2024; 2029; 2034; 2039 yarangiye cyera!!! Nawe va mubishokoro unkurikire.”
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 ryavugiriwe mu mwaka wa 2015 na kugeza ubu, ryemerera Perezida Paul Kagame ko asoje manda arimo ubu izageza mu mwaka wa 2024, yakongera kwiyamamamaza muri manda y’imyaka 5, yatsinda akazongera kwiyamamaza mu yindi izagera mu mwaka wa 2034.
Biragoye kwemeza ko ari Mme Ange Kagame uzasimbura Perezida Paul Kagame, gusa mu mwaka wa 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 17, yavuze ko igihugu gihagaze neza, cyateye intambwe mu bijyanye n’umutekano n’ubukungu ndetse no ku ihame ry’uburinganire.
Icyo gihe yagize ati “…Njya nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n’umugore.”
Ange Kagame ubu afite imyaka 29, yashakanye na Bertrand Ndengeyingoma babyaranye abana babiri, mu mwaka wa 2034 byashoboka ko icyifuzo kidasanzwe Munyakazi Sadate yagaragaje cyazaba impamo, u Rwanda bwa mbere rukagira Perezida w’umugore.
UMUSEKE.RW