Musanze: Abera b’Imana barashinjwa gusenga bitemewe

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 103 baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu baje gusengera mu rugo rw’mugabo witwa  Komezusenge Jacques w’imyaka 52 mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Abafashwe ni abasanzwe biyita ‘Abera b’Imana’ bateraniye kwa Komezusenge mu gisharagati yari yubatse mu gipangu cye.

Polisi y’u Rwanda yemeje ko bariya bantu mu ijoro rishyira ku wa 27 Kanama 2023 baguwe gitumo bari mu bitemewe n’amategeko.

SP Jean Bosco Mwumvaneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko bafashwe kubera ko ibyo barimo batabisabiye uburenganzira.

Yagize ati “Twabimenye duhawe amakuru n’abaturage, ubu bari ku biro by’Akagari ka Rwambogo aho barimo kuganira n’ubuyobozi, barimo kwigishwa.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko gusenga byemewe ariko ko iyo bidakorewe ahabigenewe, bisaba ko aho bigeye gukorerwa hagomba kubisabirwa mu nzego zibifitiye uruhushya.

Abera b’Imana batawe muri yombi ni abaturutse mu turere 13, turimo dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru, aritwo Musanze, Gakenke na Rulindo.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -