Musanze: Umukobwa wakoraga ikizamini cya Leta yafashwe akopera

Umukobwa wakoraga ikizamini cya Leta nk’umukandida wigenga yafatanywe ibisubizo by’ikizamini yakoraga yifashishije Whatsapp biza kugaragara ko ibyo bisubizo byari bifitwe n’abagera kuri 19 bose.

Uyu mukobwa avuga ko ikizamini bagihawe n’umwalimu

Uyu yakoraga ikizamini mu Ishuri rya ESIR i Musanze, yari afite numero imuranga Reg 43PCACCO302023.

Ku wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023 nibwo uriya mukobwa yafatanywe ikizamini kuri telefone ari mu cyumba cy’ibizamini, arimo kureba ibibazo n’ibisubizo by’ikizamini cya Principles of Economics cyarimo gukorwa.

Nyuma yo gufatanwa iyo telefoni yarebagamo ibisubizo by’icyo kizamini, hakozwe igenzura basanga bihuye neza n’ibyabajijwe.

Uyu wafashwe yavuze ko ikizamini bagihawe n’umwalimu utuye i Rubavu, akunyujije kuri groupe ya Whatsapp iriho abantu 19 na bo bari bari gukora icyo kizamini.

Inzego za Polisi na RIB zikomeje gukurikirana ngo hamenyekane ukuri kwabyo n’abashobora kuba bagihawe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu uwafashwe yashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe iperereza.

Yagize ati “Yego nibyo ari kuri Police Station Muhoza ari mu maboko ya RIB.”

Ibisubizo by’ibibazo yafatanywe byahuraga neza n’ibibazo byari byabajijwe, nyamara nta mwaka ushira hatagize abanyeshuri bavugwa ko bakopeye cyangwa babigerageje, ndetse bamwe bagahanishwa gufatwa nk’abatarakoze icyo kizamini cyangwa bagahabwa zeru ndetse ababigizemo uruhare bagahabwa ibindi bihano byisumbuyeho.

- Advertisement -

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude