Pasiteri Ramjaane agiye kubwiriza abari basanzwe bamufata nk’umunyarwenya

Pasiteri Niyoyita Joshua wamamaye nka Ramjane Joshua mu gutera urwenya agiye ategerejwe mu gitaramo cy’ivugabutumwa rigamije guhindura imitima ya benshi.
Ramjaane Joshua umunyarwenya wavuyemo Pasiteri ubwiriza amahanga

 

Umunyarwenya usigaye ari Pasiteri aho atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ramjaane Joshua, amaze iminsi mu Rwanda aho ari mu biruhuko n’umuryango we.
Ni ku nshuro ya mbere Pasiteri Ramjaane Joshua agiye kubwiriza abari basanzwe bamufata nk’umunyarwenya.
Ni mu gitaramo ngaruka kwezi kizwi nka Heart & Soul kizaba ku wa 6 Kanama 2023 kizabera Kimironko mw’itorero rya Christ Kingdom Embassy.
Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo MD Dieudonne, Alexis Ntwali, TLC Worship Team, Heman Internatonal Worshipers ndetse na Worship Tema ya Christ Embassy.
Abarimo DJ Brianne n’abandi batamenyerewe mu gisata cyo kuramya no guhimbaza Imana bazaba babukereye.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu mu gihe abari mu mahanga bazagikurikira mu buryo bya Live Streming binyuze kuri Youtube yitwa The Ramjaane Show.
Ramjaane Joshua yamamaye kuri televiziyo yitwaga Lemigo TV iyi ikaba ariyo yaje guhinduka Royal TV, icyakora mu 2016 aza kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kubona Green Card.
Aherutse gutangaza ko abapasiteri badakwiye guheza abantu banywa inzoga kuko ari na bo bakeneye kubwirizwa ijambo ry’Imana rituma badata umurongo.
Yavuze ko “Aba pasteri bagenzi banjye muzaze mbasobanurire neza ijambo ry’Imana, nako ubundi muri Kigali utubari ni twinshi kurusha insengero, ndi mwebwe insengero nazimurira mu tubari.”
Ku rundi ruhande ahamya ko Mwuka Wera ari we wabuza umuntu kunywa inzoga nk’uko yamukijije kunywa urumogi n’itabi ndetse n’ubusambanyi.
Ramjaane Joshua afite impamyabushobozi yakuye muri Kaminuza yo muri Uganda mu bijyanye no kwigisha ijambo ry’Imana, ni Pasiteri ndetse akagira n’umuryango yise Ramjaane Joshua Foundation ufasha abimukira n’impunzi baba berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abazitabira iki gitaramo bazahemburwa n’indirimbo z’abahanzi batandukanye
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW