Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel abaha ipeti rya Colonel, Abajenerali  abaha  inshingano nshya. 

Abazamuwe mu Ntera ni Col. Joseph Mwesigye, Col. Simba Kinesha, Col. Egide Ndayizeye, Col. William Ryarasa, Col. Sam Rwasanyi, Col. Issa Senono, Col. Thadée Nzeyimana, Col. Alphonse Safari, Col. Fidèle Butare na Col. Emmanuel Nyirihirwe.

Perezida Kagame kandi yahaye inshingano nshya abasirikare batandukanye barimo Maj Gen Emmy Ruvusha wigeze kuyobora ingabo mu Majyepfo y’uRwanda , agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere.

Maj Gen Eugène Nkubito, uherutse gusimburwa ku mwanya w’umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu asimbuye Brig Gen Andrew Nyamvumba wagizwe Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDFCSC Nyakinama) riherereye mu Karere ka Musanze.

Brig Gen Pascal Muhizi wayoboye ingabo za mbere zagiye mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, yagizwe  Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri.

Brig. Gen. Vincent Gatama we yagizwe  Umuyobozi wa Diviziyo ya Kane, mu gihe Brig Gen Frank Mutembe yagizwe  Umuyobozi wa Task Force.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW