Perezida Nyusi yasuye Abanyarwanda bamurika ibikorwa muri Mozambique

Perezida wa Mozambique  Filipe Nyusi, ari kumwe n’uhagarariye inyungu z’ uRwanda muri iki gihugu, Ambasaderi Nikobisanzwe Claude,kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama2023,basuye abacuruzi b’Abanyarwanda bari mu imurikabikorwa  ryiswe Maputo International Trade Fair.

URwanda ruhagarariwe n’ibigo 21 byo mu ngeri zitandukanye aho bitewe inkunga na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda,MINICOM,Ikigo cy’Igihugu cy’’Iterambere,RDB, Urwego rw’Abikorera,PSF , Umuryango w’Isoko rusange ry’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo,COMESA.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko “ Iri murikabikorwa ari umwanya mwiza ku bacuruzi bo mu Rwanda wo kohereza ibicuruzwa hanze no kubona amahirwe yo kubona ibikoresho by’ibanze (raw materials)”

U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo by’umwihariko n’iz’umutekano, cyane ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ari zimwe mu ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW