Rayon yatandukanye na Mbirizi ushobora kujya muri Gasogi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwameje ko bwamaze gutandukana n’umukinnyi, Mbirizi Eric ukina hagati mu kibuga.

Mbirizi Eric ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports

Mbere gato y’umwaka w’imikino 2021-2022, ni bwo ikipe ya Rayon Sports ibicishije kuri Haringingo Francis wayitozaga, yaganirije Mbirizi Eric ukomoka i Burundi ndetse birangira anayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Gusa nyuma yo gukina umwaka umwe, nta bwo undi wamubereye mwiza kuko yawutangiye atabona umwanya uhagije ndetse byaje kurangira ikipe yemeje biciye mu bwumvikane, yamaze gutanduka n’uyu mukinnyi wari ugifite amasezerano y’umwaka umwe.

Babicishije ku rukuta rwa Twitter rw’ikipe ya Rayon Sports, abayobozi b’iyi kipe bemeje ko Mbirizi Eric atakiri umukinnyi wa yo.

Bati “Rayon Sports yatandukanye na Mbirizi Eric biciye mu bwumvikane. Icyemezo cyafashwe mu nyungu z’impande zombi. Mu izina ry’ikipe, tumwifurije kuzahirwa ku ntabwe ze zose ziri imbere.”

Iyi kipe ifite abakinnyi bakina hagati mu kibuga, barimo Aruna Moussa Madjaliwa ukomoka i Burundi, Kalisa Rashid, Mvuyekure Emmanuel, Ndekwe Félix, Kanamugire Roger, Ngendahimana Eric n’abandi.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Rayon Sports yarahiriwe kuko yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 byatsinzwe na Charles Baale na Youssef Rharb.

Mbirizi yari mu babanzaga mu kibuga
Umwaka ushize yarakinaga

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW