RDC: Ukomeye yashimangiye ko FDLR yinjijwe mu bajepe ba Tshisekedi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Nanga yeruye ko mu barinda Tshisekedi harimo abo mu mutwe wa FDLR

Corneille Nanga wigize kuyobora Komisiyo y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashimangiye ko abarwanyi ba FDLR bahawe uburyamo mu mbere kwa Perezida Félix Tshisekedi aho bashyizwe mu barinzi be bizewe.

Corneille Nanga yashinje RDC kunywana na FDLR

Nanga yatangaje ibi ubwo yanengaga ubutegetsi bwa Gisirikare bwashyizweho mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri ariko bukananirwa kuzana amahoro muri biriya bice byayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Coreneille Nanga yavuze ko mu 2021 ziriya Ntara zahawe abayobozi b’abasirikare hagamijwe kurandura umutekano muke. Icyakora, umutekano warushijeho kuzamba.

Nta kurya indimi yahamije ko buriya butegetsi bwabaye igikoresho mu guhohotera no gucecekesha abatavuga rumwe na Leta kuruta ibindi byose.

Nanga asanga biteye isoni kuba Guverinoma ya Congo ikorana n’imitwe yica abaturage irimo FDLR kugera aho uyu mutwe w’iterabwoba ushyirwa mu barinda Perezida n’abandi bayobozi bakuru.

Ati “Hari bamwe mu bagize FDLR bari mu barinda Umukuru w’Igihugu haba i Kinshasana Lubumbashi.”

Yongeraho ko “Biteye isoni kubona imitwe yitwaje intwaro yatumye ibyo bihe bidasanzwe bishyirwaho ubu yarahindutse abafatanyabikorwa ba Guverinoma.”

Uyu mugabo uri mu bazahatanira kuyobora RDC mu matora ateganyijwe mu Ukuboza 2023 ntiyiyumvisha uburyo umutwe wa Mai Mai wahindutse Wazalendo naho CODECO ikaba yarahawe umugisha mu kwica abaturage no gucukura amabuye y’agaciro muri Ituri.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yavuze ko ibyo Nanga yatangaje ari ibinyoma kandi bishobora kuzamukoraho.

Yavuze ko ariya magambo ya Nanga ari ‘rutwitsi’ kandi ko ibyo avuga bidashoboka kubera ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashobora gushyira mu mutwe urinda Perezida abantu bashinjwa gukora Jenoside.

Muyaya avuga ko bishoboka cyane ko Nanga azajyanwa imbere y’ubutabera kubera ibyo yatangaje avuga ko Congo ikwiriye kureka kwiriza no kugira abo yita ba mwana ku bibazo biyugarije.

Nanga yasubije Patrick Muyaya ko ibyo avuga ari ibintu azi neza naho ibyo kumukangisha ubutabera nta gitangaje kuko bukoreshwa nk’igikoresho cyo gukandamiza no gucecekesha ukuri.

Yavuze ko mu rugamba rwa Demokarasi batewe n’ibirangira byinshi ariko bashikamye mu gukemura ibibazo bigoye.

Ati ” Itonde, uruziga rurahinduka, ntabwo muzakomera ubuziraherezo. “

Corneille Nanga yabaye Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora muri DRC guhera mu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2021.

Nanga yeruye ko mu barinda Tshisekedi harimo abo mu mutwe wa FDLR

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW