Ruhango: Bubakiye utishoboye boroza n’abagore ba ba Mudugudu

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’Amadini n’Amatorero akorera mu Murenge wa Ntongwe, bubakiye umubyeyi utishoboye boroza n’Inka abagore 46 b’abayobozi b’imidugudu.

Mukasakindi Claudine wo mu Mudugudu wa Nyamigende, Akagari ka Kayenzi mu Murenge wa Ntongwe wahawe iyo nzu avuga ko we n’abana be babiri  babaga mu nzu nto y’umuturanyi nayo ifite utwumba tubiri n’uruganiriro.

Uyu avuga ko byageraga mu bihe by’imvura bakavirwa ndetse yagwa nijoro bakarara bahagaze.

Mukasakindi avuga ko ubuyobozi bwaje kumushyira ku rutonde rw’abagomba kubakirwa,ubu akaba atashye iyo nzu nziza yubakiwe.

Ati”Ibyishimo byandenze kuko nari maze imyaka 29 ncumbitse nkibaza aho nzakura ubushobozi bwo kubaka inzu nkahabura.”

Mudahogora Angélique wavuze mu izina ry’abagore 46 yabwiye UMUSEKE ko yu mubyeyi avuga ko bafite ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’Imidugudu bahuriramo, bakungurana ibitekerezo by’umusanzu batanga mu gufasha abagabo babo kunoza inshingano.

Ati”Inka ubuyobozi bwaduhaye ni ikimenyetso cyerekana ko badushyigikiye.”

Mudahogora avuga ko bahitamo umugore umwe muri bo uyorora, nibagira amahirwe ikororoka, azoroza undi udasanzwe atunze Inka.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, yasabye uyu mubyeyi wahawe inzu kuyifata neza, anashimira abafatanyabikorwa ku nkunga batanze yo gufasha abakene.

- Advertisement -

Ati”Twifuza kubaka Umuryango utekanye kandi ushoboye

Inzu Ubuyobozi bw’Akarere bwatashye yuzuye itwaye miliyoni rnye n’igice y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Akarere bworoje Inka n’abafasha ba bakuru b’Imidugudu
Ubuyobozi bwahaye ifunguzo Umubyeyi bwubakiye inzu

MUHIZI ELISÉE/UMUSEKE.RW/Ruhango