Ruhango: Si shyashya ku gahimbazamusyi katanzwe kubera ikimenyane

Bamwe mu bakozi bo mu Karere ka Ruhango, baribaza impamvu yashingiweho ngo abakozi babiri bahabwe agahimbazamusyi kagiye kungana n’umushahara usanzwe w’umukozi.

Abaganiriye n’UMUSEKE ni bamwe mu bakozi b’Akarere ka Ruhango bakora muri serivisi zitandukanye.

 

Abo bakozi bavuga ko batunguwe no kubona abanyamabanga, uwa Mayor n’uw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, ari bo gusa bahawe ayo mafaranga.

 

Bakavuga ko batasobanukiwe icyo umuyobozi ufite abakozi mu nshingano n’abo bafatanya bashingiyeho baha abo bakozi bombi ayo mafaranga.

 

Umwe mu barenga batanu bavuganye n’UMUSEKE yagize ati “Ni gute hatekerezwa abo bakozi babiri hanyuma bakibagirwa umushoferi utwara imodoka y’Akarere kuko akora ku manywa na nijoro?”

 

Akavuga ko hari n’abandi muri aka Karere bakora akazi kenshi bakageza nijoro.

- Advertisement -

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Muhoza Louis avuga ko impamvu nyamukuru bashingiyeho bagenera abo bakozi babiri agahimbazamusyi ari uko bataha mu masaha atinze.

 

Ati Reka nguhe urugero Umunyamabanga wa Mayor ava mu biro ari uko Umuyobozi atashye, hari ubwo ageza saa tatu z’ijoro akiri mu kazi”.

 

Mbabazi avuga ko abo bari ku rwego rumwe usanga badahuje inshingano zitandukanye.

 

Ati “Nuko ntazi abakubwiye iki kibazo ko barengana, naho ubundi abo bakozi uko ari 2 rwose bagera mu rugo bwije bakwiriye agahimbazamusyi”.

 

Gitifu Mbabazi yongeraho ko hari ba SEDO bo mu Tugari baherutse guha agahimbazamusyi kangana na 20,000frw kuri buri wese.

 

Mbabazi avuga ko uko ingengo y’Imali y’Akarere izajya iboneka bazagenda bagenera abandi bakozi agahimbazamusyi cyane bakunze gutaha batinze banganya Umushahara n’abo bagahawe uyu munsi.

 

UMUSEKE wamenye amakuru ko iki cyemezo cyo guha abo bakozi ayo mafaranga cyafashwe na Komite Nyobozi y’Akarere, Inama Njyanama itabizi.

 

Ayo makuru kandi avuga ko inama yo guha abo bakozi 2 agahimbazamusyi yateranye mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2023, ariko  imyanzuro yayo itinda gushyirwa mu bikorwa hakaba hashize amezi 5.

 

Abo bakozi bavuga ko mu bahawe ako gahimbazamusyi hatagombye kwirengagiza ba Customers Care bo mu Mirenge kuko nabo bakora bakarenza amasaha Minisiteri y’Umurimo yagennye.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango