Ruhango: Ubumwe n’ubwiyunge butuma uwahigwaga muri Jenoside abana neza n’utarahigwaga

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Ruhango bakomeje inzira yo kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, aho uwahigwaga yoroza utarahigwaga.

Kugabirana inka ngo bituma abantu barushaho kwiyumvanamo

Nzayisenga Venerande utuye mu kagari ka Munini, mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ni umupfakazi wiciwe umugabo icyo gihe n’abana be bane, ubu umuryango Shalom Ministries wamukuye mu bwigunge.

Avuga ko uriya muryango wamwigishije gusenga, umwigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Ngo bakiwujyamo ari abapfakazi ba Jenoside barangwaga no kurira gusa, baje gusobanukirwa bihuza n’abagore bafite abagabo bafunzwe, ndetse n’abagabo badafite abagore ariko bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ubu bakomeje kubihamya aho barozanya amatungo.

Yagize ati “Valens ntiyahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bigendanye n’uko yabyaye abana b’impanga, njye ntawabinshyizemo nabonye akeneye amata, mbyibwirije bitewe n’uko ari umukene, n’umutima w’ubumwe n’ubwiyunge twigishijwe na Shalom Ministries kuko naranabohotse.”

Uriya mubyeyi avuga ko hari abantu bagiherenwa n’agahinda, ariko bakwiye gutera intambwe bakajya aho abandi bari kandi bakira ibikomere.

Uwizeyimana Valens na we atuye mu murenge wa Ruhango, ni we wagabiwe inka na Nzayisenga, avuga ko kuba muri Shalom Ministries byamufashajije kuko kubona uwarokotse jenoside amureba akamugirira impuhwe, kandi nyamara atari ko byakabaye byaragenze iyo hataba ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Ubu nagabiwe inka, abana banjye banywa amata nanjye bikagenda uko, nk’ikimenyetso gikomeye ko ubumwe n’ubwiyunge buhari, koko kandi iyo ngize ikibazo ni we (Nzayisenga) wa mbere ngeraho, kandi na we iyo akigize ni njye ageraho.”

- Advertisement -

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Shalom Ministries, Nduwimana Drocella avuga ko ubusanzwe  bagira isanamitima ry’Abanyarwanda bose bakanakora ibikorwa bitandukanye birimo gutangira abaturage mituweli aho banita ku rubyiruko n’ibindi

Yagize ati “Dusanimitima y’abanyarwanda bose noneho hakanakorwa ibikorwa bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge bitari amagambo gusa kuko dushobora no guha inka umuntu ndetse no gutanga amatungo magufi n’ibindi bakanubuka amahoro mu mitima y’abanyarwanda.”

Umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubudage, Uwimana Denyse wapfakaye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994  akaba yarashinze umuryango Iriba Shalom International, ukaba ari umufatanyabikorwa wa Shalom Ministries, avuga ko yaciye mu nzira ndende y’urwango akanavuga ko yaciye mu bikomere by’ihungabana, ariko yateye intambwe yo kubabarira anababarira urwo rwango yari afite ahubwo, ubu ari kugira uruhare mu kubaka igihugu cyamubyaye.

Yagize ati “Iyo umuntu yagabiwe inka agatekereza na we ko agiye kuyiha mugenzi we, bombi bagirana urukundo n’igihango ubu rero ibintu by’urwango muri Shalom Ministries twese twabaye bamwe, tubanye mu mahoro mu bumwe n’ubwiyunge.”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alphonsine Mukangenzi avuga ko muri aka karere hari gahunda yo guhana inka, aho uwahigwaga yoroza utarahigwaga mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Yagize ati “Iyo umuntu ahaye undi inka ni igikorwa gikomeye cyane mu muco nyarwanda, aho abahemutse basaba imbabazi abo bahemukiye maze gutanga imbabazi kwabo bibyara igikorwa cyiza cyo guhana inka nk’ikimenyetso cyaho ubumwe n’ubwiyunge bugeze, bityo ahubwo bakomereza aho.”

Akarere ka Ruhango kavuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kiri ku rwego rushimishije, umuryango shalom Ministries ukorera mu mirenge ibiri ariyo Ruhango na Kinazi yo mu karere ka Ruhango.

Uriya muryango kandi ufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu kubarihira amasomo y’imyuga y’ubudozi aho iyo basoje banashyikirizwa ibikoresho.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango