Rulindo: Abarenga 40 bajyanywe mu bitaro kubera ubushera buhumanye

Abaturage 47 bo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, barwaye mu nda bajyanwa kwa muganga nyuma yo kunywa ku bushera buhumanye.

Ku wa Gatandatu nibwo bariya baturage batashye ubukwe bw’umusaza w’imyaka 67 wo mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Budakiranya.

Ababyitabiriye batashye banezerewe cyane gusa bukeye bwaho yaje kubakira, abatereka inzoza ariko abanyweye ubushera bose batangiye kuribwa mu nda kugeza ubwo bamwe bajyanywe kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Cyinzuzi, yavuze ko Benda Theophile, ko bamaze kubarura abaturage 47 banyweye ubwo bushera bakarwara mu nda.

Yavuze ko muri bariya baturage bajyanywe kwa muganga barimo abagera kuri bane barembeye mu Bitaro bya Rutongo.

Yagize ati “Amakuru bari kuduha baravuga ko babitewe n’ubushera banyoye mu bukwe.”

Kuri ubu ngo abanyweye kuri ubu bushera batari bajya kwa muganga barasabwa kujyayo kugira ngo bahabwe imiti.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -