Rwamagana: Batatu bamaze kwicwa n’inzoga ‘z’icyuma’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko habarurwa abantu batatu bamaze kicwa n’ inzoga zikunze kwitwa ibyotsi zo mu bwoko bwa rikeri(Riquor)..

Ni ibyatangajwe ubwo kuwa 30 Kanama 2023 batangiza ubukangurambaga bwiswe “Free indeed” bugamije kurwanya ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko muri aka karere naho hagaragara ikibazo cy’ibiyobyabwenge ariko ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano babihagurukiye.

Radjab uyobora  aka Karere avuga ko mu Mirenge itandukanye iyo habonetse ibiyobyabwenge cyangwa inzoga z’inkorano babitwikira mu ruhame.

Avuga ku bubi bw’ibiyobyabwenge, yavuze ko hari abantu batatu bamaze kwicwa n’inzoga’

Meya wa Rwamagana yagize ati”Twagiye tugira ibibazo,abantu bagapfa nyagupfa.Twagiye dushyingura abantu bakiri abasore,bagiye bategerwa na bagenzi babo.”

Akomeza ati”Uwa mbere yapfuye iKarenge, anyoye ‘icyuma’ cya kane yari yategewe na bagenzi be.Uwa kabiri yapfuye ifumbwe, anyuye icupa rya gatatu,aho bari bagenzi be bari bamutegeye, ibyuma bya “Moonlight” umuntu wa gatatu yapfuye mu Murenge wa Rubona, nta muntu wamutegeye, bari gusangira n’abandi, anywa icupa rya ‘Moon Right” ari gusangira na Muramu we na se.”

Meya Mbonyimuvunyi asaba abantu kureka inzoga zishobora kubatwara ubuzima, byabananira bakanywa gacye.

Ati “Niba Kwihangana byamunaniye , nibura yanywa gake atagiye kwiyicisha inzoga.Twabagira inama yo kunywa gacye, ntagere aho zimwica.”

- Advertisement -

Umuyobozi wa RIB wungirije ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana ,asobanura ko nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha barwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko inzoga z’inkorano.

Ati”Ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage turazirwanya, aho zibonetse bagahanwa bakurikije amategeko uko abateganya, bagacibwa n’amande.”

Uyu muyobozi asaba abantu kujya batanga amakuru ndetse no ku biyemeje kureka ibiyobyabwenge,bagafasha inzego z’umutekano mu kubirwanya.

Ati “Uwamaze gufatwa ntabwo byafatwa nk’aho ari gutanga amakuru kuko aba abikoze atari ku bushake bwe kereka uwitanze akibikoresha cyangwa yarabiretse ariko uwategereje ko inzego z’umutekano zimugwa gitumo, cyangwa agafatirwa mu cyuho, cyangwa bakamutangaho amakuru, we arabiryozwa.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW