U Rwanda mu bihugu bigiye kwitabira Igikombe cy’Isi cya “Walking Football”

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Igihugu cy’u Rwanda gifite ikipe igizwe n’abari hejuru y’imyaka 50, kigiye kwitabira imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru ukinwa abakinnyi bagenda bisanzwe (World Nations Cup) kizabera mu Bwongereza tariki ya 24-26 Kanama 2023.

Abakinnyi 12 b’u Rwanda ndetse n’irindi tsinda ry’abantu barindwi, byitezwe ko muri iki cyumweru ari bwo bagomba kwerekeza mu Bwongereza, cyane ko ari ho hazabera iyi mikino, ku kibuga cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu [FA].

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, harimo ibyiciro bibiri ari by’abari mu kigero cy’imyaka guhera kuri 50 kuzamura ndetse n’ab’imyaka 60 kuzamura.

U Rwanda ruri mu cyiciro cy’abari hagati y’imyaka 50 na 59, aho ruri mu Itsinda rya A hamwe n’u Bwongereza, Repubulika ya Tchèque, Misiri, Espagne, Arabia Saoudite, Pays de Galles na Australia.

Itsinda B rigizwe n’u Butaliyani, ibihugu byo muri Basque, Nigeria, Singapour, Jersey, u Buyapani, Georgia n’ibihugu bya Caraïbes. Mu bo UMUSEKE wamenye bagomba kurara bagiye mu Bwongereza, harimo Hadji Rutikanga Hassan na Ramba Afrique.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Walking Football mu Rwanda (Rwanda Walking Football Association) akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Ramba Afrique, yavuze ko bizeye kwitwara neza muri iri rushanwa.

Ati “Igikombe kizitabirwa n’ibihugu bisaga 20, ni irushanwa mpuzamahanga ritari rito, ariko nk’Abanyarwanda twiteguye neza kandi dufite icyizere ko tuzitwara neza ku buryo igikombe tuzakizana.”

Yakomeje agira ati “Kumva ko ari bwo iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, byaduteye imbaraga zo kuryitabira kuko ni amateka kumva ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byarikinnye. Turashimira abaterankunga badufashije.”

Rwanda Walking Football Association yatangijwe mu 2018, mu gihe Ikipe y’Igihugu imaze gukina imikino itatu ya gicuti yahuyemo n’iya Nigeria.

- Advertisement -

Umutoza akaba n’umukinnyi icyarimwe uzitabira iki Gikombe cy’Isi, Igan Uwimana, yavuze ko imyiteguro yabo yagenze neza. Yagize ati “Twababwira ko turi kwitegura neza, ibintu byose byarakozwe.Turagenda muri iki cyumweru.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitatu bya Afurika byatumiwe muri iri Rushanwa ry’Isi nyuma yo kugeramo uyu mukino. Ibindi ni Nigeria na Misiri.

Abakinnyi bemerewe gukinira igihugu muri iri rushanwa ni abakimazemo amezi atandatu mbere y’irushanwa nubwo baba badafite ubwenegihugu bwacyo.

Iki gikombe cy’Isi cya “Walking Football” gikinwa buri myaka ibiri, aho igitaha kizabera muri Arabie Saoudite.

Umukino wa Walking Football ni umukino ki?

Walking Football ni umukino washinzwe ku gitekerezo cy’Abongereza hagamijwe guha umwanya abahoze bakina ruhago kugira ngo bongere bagire ikibahuza gishingiye ku mupira w’amaguru.

Ni umukino abawukina batagomba kurenga batandatu barimo n’umunyezamu. Ariko biranashoboka ko bakina ikipe igizwe n’abakinnyi barindwi harimo n’umunyezamu.

Ikibuga cya Walking Football kigomba kuba gifite uburebure bwa metero 56 n’ubugari bwa metero 25 (56×25). Umukinnyi ahabwa ikarita y’umutuku ariko kandi ntibatanga ikarita y’umuhondo, ahubwo hatangwa iy’ubururu.

Mu mikinire, nta mukinnyi uba wemerewe gukora ku wundi ashaka kumwaka umupira. Kandi nta mukinnyi uba wemewe kwinjira mu rubuga rw’amahina ajya gutsinda ahubwo aterera umupira hanze yarwo.

Umunyezamu na we ategekwa kuguma mu izamu yanarivamo ntarenge urubuga rw’amahina.

Umukino umara iminota 30, igice kimwe bakaruhuka iminota itanu bakagaruka bagakina indi minota 30, bityo umusifuzi agasoza umukino. Iyo bigeze aho bakuranwamo, hashyirwaho iminota y’inyongera.

Uwimana Igan, ni we mutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda
Ramba Afrique ni we uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Walking Football mu Rwanda (Rwanda Walking Football Association)
Hadji Rutikanga Hassana ararara agiye mu Bwongereza
Gahunda y’amatsinda

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW